00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunaniro ushobora gutuma umugore adatwara inda

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 9 March 2013 saa 04:31
Yasuwe :

Impamvu zishobora gutuma umugore adasama kandi ari mu gihe cy’uburumbuke ni nyinshi, umunaniro, n’ibitekerezo byinshi binaniza ubwonko, nabyo bishobora kuba impamvu, ndetse bikaba byanatuma inda yasamwe ivamo.
Inkuru dukesha urubuga santelog, ivuga ko iyo umugore ari mu gihe cy’uburumbuke akabonana n’umugabo ashobora kudahita asama bitewe n’uko afite ibitekerezo cyangwa umunaniro cyane cyane uwo mu mutwe.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri mu ishuri rikuru ry’ibirebana n’ubuzima (…)

Impamvu zishobora gutuma umugore adasama kandi ari mu gihe cy’uburumbuke ni nyinshi, umunaniro, n’ibitekerezo byinshi binaniza ubwonko, nabyo bishobora kuba impamvu, ndetse bikaba byanatuma inda yasamwe ivamo.

Inkuru dukesha urubuga santelog, ivuga ko iyo umugore ari mu gihe cy’uburumbuke akabonana n’umugabo ashobora kudahita asama bitewe n’uko afite ibitekerezo cyangwa umunaniro cyane cyane uwo mu mutwe.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri mu ishuri rikuru ry’ibirebana n’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hamwe n’irya Oxford bashyize ku mugaragaro inyandiko ivuga ko bitewe n’uburyo ubwonko buyobora imikorere y’imbere mu mubiri, bushobora no guhagarika imisamire y’umugore mu gihe budatuje cyangwa akaba yanasama ariko igahita ivamo.

Uretse no kuba umugore atasama, iyo afite umunaniro cyangwa ibitekerezo bituma atagira ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bitewe n’uko ayikora atabyiteguye afite ibindi yahaye umwanya mu mutwe we, nk’uko bigaragara muri ubwo bushakashatsi, niyo yasamye ishobora kuvamo.

Ibishobora gutuma umugore atekereza cyane cyangwa akananirwa ni nk’iyo yakoze cyane, afitanye ibibazo n’uwo bashakanye, n’undi muntu, ubukene, amasomo cyangwa uburw ayi.

Ikindi ni uko ibibazo byo kudasama cyangwa gukuramo inda bishobora guterwa n’uko umugore yahuye n’ihohoterwa mu rugo nko gukubitwa n’umugabo we bigatuma ahora yihebye.

Mu gihe umugore afite ibyo bibazo uwo bashakanye aba agomba ku muba hafi bakaganira kugira ngo aruhuke mu mutwe, kugirango yumve ko atari wenyine, byananirana akagana abaganga b’inzobere mu bijyanye n’ubumenyamuntu.

Umuti w’iki kibazo ni ukwirinda gutekereza cyane, ndetse no kwirinda umuhangayiko igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages