Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS mu magambo ahinnye y’igifaransa, rirahamagarira abantu cyane cyane abakuze gufata amafunguro atarimo umunyu na potasiyumu byinshi kuko bishobora kubatera ibibazo.
Mu itangazo OMS uherutse gushyira ahagaragara, ukangurira abakuze kurya amagarama y’umunyu atarenze atanu na garama eshatu n’igice za potasiyumu ku munsi.
Inkuru ya VOA (Voice Of America) ivuga ko uyu muryango mpuzamahanga wita ku buzima utanga izi nama nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ingaruka ziterwa n’umunyu mwinshi, zirimo umuvuduko w’amaraso ukabije na wo ushobora gutera indwara z’umutima.
Bimwe mu biribwa bibonekamo potasiyumu birimo ibishyimbo, ubunyobwa, imboga n’imbuto.



















TANGA IGITEKEREZO