Ntirenganya uri mu kigero cy’imyaka 25 ukomoka mu karere ka Muhanga, amaze iminsi 12 ari mu bitaro bya Kibagabaga yaragonzwe n’imodoka ariko ntarabona umuti.
Ntirenganya yagonzwe n’imodoka avunika amaguru aranakomereka cyane cyane igice cyo hasi.
Yajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga ku itariki ya 21 Ukuboza 2012, acishwa mu cyuma ubundi ahabwa igitanda cyo kuryamaho kugeza ku wa gatatu tariki ya kabiri Mutarama 2013 ubwo twamusuraga aakaba atarahabwa umuti n’umwe.
Icyo abaganga bamukoreye ni ukumuzirika ukuguru kw’ibumoso. Iyo urebye amaguru ye yombi, bigutera agahinda, ibisebe yatewe n’impanuka byatangiye kubora, kandi ubu kwihagarika abikorera aho ari.
Aganira na IGIHE, Ntirenganya yavuze ko icyatumye adashaka ubwisungane mu kwivuza ari ubukene bwabiteye. Ati “Ntabwo kubona amafaranga 3000 nari kubishobora.”
Abarwaza bari mu cyumba arwariyemo bavuga ko ari igitangaza kuba adafite ubwisungane mu kwivuza, ariko nanone ngo ntibyabuza umuntu ufite umubiri gutabara uwagize ibibazo.
Umusore umwe muri bo, ati “Ubwisungane butaraza Abanyarwanda baratabaranaga kandi rwose Ntirenganya ararembye. Umugiraneza wese ushoboye yamufasha akavurwa.”
Yakomeje avuga ko ubu ibice byakomeretse bimaze kubora bitera umunuko ukabije, yongeraho ko iyo babajije abaganga bavuga ko atavurwa keretse abanje kugura mitiweli.
Ikindi kandi ni uko ngo ibirebana n’isuku ye byose bikorerwa aho aryamye kuko adashobora kugenda kubera amagufwa ye yangiritse, n’ibisebe bikaba bimaze kwangiza umubiri ubu usigaye unuka.
Ubwo uyu musore yazanwaga mu bitaro arembye, hari umwe mu bakecuru witanze ngo avurwe atanga amafaranga 5000 y’u Rwanda ngo yishyurirwe mitiweli ariko ngo ntibyashobotse kuko ubuyobozi bw’ibitaro bwavuze ko yakerewe kwishyura ntacyo bikimumariye.
Umuyobozi w’umusigire w’ibitaro bya Kibagababa Muvunyi, aganira na IGIHE yavuze ko uwo murwayi atamuzi. Ati “Ikibazo ubwo nkimenye ubu ngiye kumukurikirana.” Yongeyeho ko n’iyo umuntu yaba adafite ubwisungane mu kwivuza bitabuza kumutabara, ati “Nta kiruta ubuzima bw’umuntu.”
Nyuma yo kumva ko Muvunyi ataramenya uburwayi bwa Ntirenganya twamubajije ibihano baha umuganga urangaranye umurwayi, ati “Abanza gusabwa gutanga ubisobanuro twabona yaragize uburangare bukabije akaba yanirukanwa.”
Umugani wa kinyarwanda uragira uti “Amagara ntaguranwa amagana”, bishatse kuvuga ko nta kintu na kimwe wagura ubuzima bw’umuntu. Kutagira Ubwisungane mu kwivuza ntibikwiye gutuma umuntu aremba yageze mu maboko y’abaganga.



















TANGA IGITEKEREZO