Imbuto nyishi zitandukanye zishobora kuvamo imiti y’umwimerere kandi izo mbuto inyinshi turazihingamu mirima izindi tuzisanga ku masoko duhahiramo.
Amakakama y’igiti cy’ipapayi mbisi ni umuti ubasha kurwanya inzoka zo mu nda. Imbuto z’umukara ziba imbere mu ipapayi ihiye ni umuti uvura inzoka zikunze kuba mu nda y’umuntu.
Iyo umaze kurya ugahekenya utuyiko tubiri tw’imbuto z’ipapayi ihiye n’ubwo dukarata nk’urusenda ayo makare ashira vuba bityo ukaba wahakura umuti. Amakakama ubwayo iyo umize ibitonyanga bike byayo nayo avura inzoka.
Ipapayi ifasha igifu gusya ibiryo bimwe na bimwe bikomeye nk’inyama, umugati, ibigori, amagi n’ibishyimbo. Iyo wariye byinshi hanyuma ukarya agasate k’ipapayi bikugwa neza.
Ipapayi irwanya mikorobe mu mubiri, cyane cyane iza barwayi ba diyabeti.
Iyo ufite igisebe uracyoza neza warengiza ugafata ikibabi cy’ipapayi ugakataho ikingana n’igisebe noneho ugashaka igipfuko kihapfuka kugira ngo ikibabi kitaza kuvaho, ukajya uhindura kenshi cya kibabi.
Inkorora cyangwa ‘Bronchite’ iyo uyirwaye ufata indabyo z’ipapayi ukazoza, ugafata amazi aringaniye biterwa n’imbuto ugiye guteka uko zingana ugashyiramo n’isukari iringaniye warangiza akabireka bigatogota, ukaza kubiteruraho ukamininira mu gikombe cyangwa mu icupa ukagenda unywaho ukurikije ikigero cy’umuntu urwaye uko angana.
Umuntu ufite ikibazo cyo kunanirwa kwituma, yimenyereza kurya ipapayi ikibazo kigakemuka.
Izo ni indwara zivurwa ipapayi ishobora kutuvura tutirengagije n’akamaro ifitiye umubiri wacu.


















TANGA IGITEKEREZO