Imyitozo ngororangingo ituma umuntu wanduye agakoko gatera SIDA abasha kugira ubuzima bwiza bityo n’ umubiri we ugakora neza bikamuha kuramba.
Amakuru dukesha "Igitabo indyo nziza ni isoko y’impinduka nziza mu buzima" avuga ko iyo umurwayi wa SIDA akoze imyitozo ngororamubiri bituma yumva ashaka kurya, bikaba ari byiza kuko bimwongerera imbaraga mu mubiri.
Iki gitabo gikomeze kigira giti ”Imyitozo ngororamubiri ituma umuntu yumva amerewe neza, igafasha umurwayi gukomeza kugira ubuzima bwiza.”
Inyitozo ngororamubiri ngo ibuza ingingo guhinamirana ikanatuma imitsi y’umubiri itarya umuntu ikanakomera,umutima ugakora neza kandi n’amaraso agatembera neza.
Umuntu ubana n’ubu bwandu agomba gukora imyitozo irimo
ingendo ngufi,guhina amavi, kwirambura, kunamira imbere n’inyuma, ibi byose ngo bifasha abarwayi ba SIDA mu gihe bumva batameze neza mu mubiri.
Amakuru dukesha igitabo cy’ ubuzima avuga ko inama abarembye cyane barwaye iyo ndwara bahabwa ari ugukora uko bashoboye kose maze bakabasha kunanura amaboko n’amaguru kugira ngo adahinamira, bakanihutira kujya kwa muganga mu gihe bumva bameze nabi kuko iyo bakurikiranye bagakora n’iyo myitozo itandukanye igorora umubiri bibafasha kubaho igihe kirerekire.



















TANGA IGITEKEREZO