Mu gihe umuvuduko w’amaraso ukabije ugira ingaruka ku mubiri w’umuntu zirimo indwara zitandukanye, abahanga mu buvuzi bemeza ko hari uburyo uyu muvuduko wajya ugabanuka hatagombye kwifashishwa imiti yo kwa muganga ahubwo binyuze mu mafunguro ya buri munsi umuntu afata.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’inzobere Christopher Nyerges bigatangazwa mu kinyamakuru Journal of Hypertension, bigaragara ko hari ibintu umuntu ashobora gufata bikaba byamugabanyiriza umuvuduko w’amaraso harimo n’ibitunguru.
Nyerges ati “Gufata ibitunguru by’ubwoko butandukanye cyane cyane ibizwi nka tungurusumu, bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, bikagabanya ’choresterol’, bigakingira ibicurane n’izindi ndwara.”
Akomeza avuga ko tungurusumu ziba zigizwe na ’amino acid alliin’ zo zigira uruhare runini mu kuvura, kubera ubushyuhe bw’umubiri ngo izi ’alliin’ zikaba zihinduka ’allicin’ ari yo kabuhariwe mu kugabanya umuvuduko w’amaraso.
Ashimangira ibivugwa na Nyerges, indi nzobere yitwa Robert E. Kowalski mu gitabo yanditse ku bijyanye n’ubuvuzi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso (Blood Pressure Cure), yatangaje ko ’allicin’ ituma imiyoboro y’amaraso yoroha bityo ikaguka ku buryo amaraso agenda neza mu bice umubiri uyakeneyemo.
Mu bindi ubushakashatsi bwagaragaje byagabanya umuvuduko w’amaraso haza imbuto z’umukomamanga (hawthorn), ndetse n’ibibabi byazo kuko bigira uruhare mu kubuza imiyoboro y’amaraso gukomera amaraso agatambuka neza.
Ku birebana n’ubu bwoko bw’imbuto, umwe mu bakora ubushakashatsi ku byatsi Michael Moore yatangaje ko zishobora kwifashishwa mu kuvura izindi ndwara zitandukanye nka gapfura no kubura umwuka.
Moore avuga ko kandi umuntu ukeneye kugabanya umuvuduko w’amaraso yakwifashisha ibintu biribwa imizi nk’ibijumba, za karoti na beterave kuko bituma “insulin” mu mubiri iguma ku gipimo cyiza.
Mu bintu bitera umuvuduko ukabije w’amaraso abantu basabwa kwirinda hazamo isukari yo mu ruganda kuko ituma ’insulin’ yiyongera, ikanatuma ’magnesium’ itagera mu bice bitandukanye by’umubiri.



















TANGA IGITEKEREZO