Igikakarubamba kiza kw’isonga mu bimera bivura indwara zitandukanye, ndetse kikanakorwamo ibindi bintu bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Igikakarubamba n’ikimera gifite inkomoko muri Afrika y’amajyepfo, mu nkengero za Mediterranean. Kugeza magingo aya kimaze kugera ku migabane hafi ya yose yo ku Isi, kikaba kigira uburebure buri hagati ya metero 2 kugera kuri 5, kandi kimaze imyaka isaga 3,000 kimenyekanye.
Amakuru dukesha urubuga rwitwa Masantenaturelles, avuga ko uretse kuba igikakarubamba gikorwamo imiti itandukanye gishobora no kuba umutako, kubera ubwiza bw’amababi yacyo.
Mu bibabi by’igikakarubamba habamo amazi ashobora kuvura ubushye ndetse n’ibikomere bitandukanye. Aya mazi kandi akorwamo imiti ivura indwara zitandukanye zirimo:
kunanirwa kwituma (impatwe), kongera ubudahangarwa bw’umubiri, kurwanya infection zitandukanye, kurwanya ibibazo by’uruhu, kurwanya diyabete, gukemura ibibazo by’urwungano ngogozi, ndetse no kurwanya kanseri zitandukanye.
Igikakarubamba kandi gikorwamo ibintu bitandukanye bifitiye umubiri akamaro twavuga nk’amavuta , amasabune ndetse n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO