00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitandatu byagufasha kwirinda kumera uruhara

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 2 July 2012 saa 09:05
Yasuwe :

Uruhara ni kimwe mu bintu bikunze kwigaragaza cyane cyane ku bantu basheshe akanguhe, ariko kandi no kubakiri bato bijya bibagaragaraho. Akenshi usanga biba biturutse ku ruhererekane rwo mu miryango, ariko kandi hari ibintu ushobora gukora ukaba wakwirinda kuzana uruhara. Amakuru dukesha urubuga rwa naturalhealthnews, aratangaza ko ubusanzwe biba bitoroshye na gato kugirango umuntu arwanye uruhara, mu gihe iki kibazo cyaba gituruka ku ruhererekane rwo mu miryango. Ariko kandi hari uburyo (…)

Uruhara ni kimwe mu bintu bikunze kwigaragaza cyane cyane ku bantu basheshe akanguhe, ariko kandi no kubakiri bato bijya bibagaragaraho. Akenshi usanga biba biturutse ku ruhererekane rwo mu miryango, ariko kandi hari ibintu ushobora gukora ukaba wakwirinda kuzana uruhara.

Amakuru dukesha urubuga rwa naturalhealthnews, aratangaza ko ubusanzwe biba bitoroshye na gato kugirango umuntu arwanye uruhara, mu gihe iki kibazo cyaba gituruka ku ruhererekane rwo mu miryango. Ariko kandi hari uburyo bw’ibanze bushobora gufasha umuntu kwirinda uruhara.

Muri bwo bavugamo :

1. Guhora ukorera umusatsi isuku ihagije, wirinda indwara zishobora gufata umusatsi ziturutse ku isuku nke.

2. Kwirinda gukoresha ibisokozo cyangwa uburoso bikoreshwa n’abantu benshi.

3. Gukoresha amavuta akomeye nk’ahindura amabara y’umusatsi.

4. Kwirinda kwiyogoshesha umaraho umusatsi cyane.

5. Kurya indyo yuzuye kandi ikungahaye ku myunyu ngugu nka magnesium, calcium, fer na zinc bifasha cyane kumera k’umusatsi.

6. Kwirinda umunaniro ukabije, kuko ngo bituma umubiri ukora imisemburo myinshi cyane ya kigabo hanyuma bigatera uruhara.

Inkuru bifitanye isano:

Ibintu 10 dukunze guhabwamo umurage n’ababyeyi bacu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages