Imyambaro yose ntabwo burya ikoreshwa uko buri muntu abyishakiye, kuko usanga rimwe na rimwe umuntu yambaye umwambaro runaka kubera impamvu ze bwite, hari amataratara y’umukara benshi bita fume yambarwa na benshi batazi igihe cyo kuyambariramo.
Ku Isi usanga ibyamamare bikunze kwambara aya mataratara akenshi biba biterwa n’ibihe biba mu bihugu byabo, yewe na hano i Rwanda usanga abantu bayambaye cyane cyane ku bihe by’izuba, aya mataratara yakorewe kuba yarinda nyir’ukuyambara imirasire y’izuba, kuko iri muri bimwe byakwangiza amaso y’umuntu, akenshi niyo mpamvu yambarwa ku gihe cy’izuba.
Hari abandi bayambara bafite ikibazo runaka mu mirebere yabo, urugero nk’igihangange cy’Umunyamerika muri muzika T-PAIN, uyu musore yitabaza aya mataratara mu kumufasha kwereka abantu ko adafite ikibazo mu mirebere ye.
Hano iwacu i Rwanda bijya bitangaza cyane cyane ku bahanzi ba muzika aho usanga nijoro bambaye amataratara y’umukara kandi nta kibazo na kimwe bafite ku maso yabo, ikindi umuntu atabura kwibaza n’impamvu baba bambaye aya mataratara nijoro, ese barabona kandi ijoro naryo ubwaryo ari umukara? Ibi benshi barabyibaza bikabayobera.
Abaganga bakomeye b’amaso batangaza ko byaba byiza kwambara aya mataratara kuko arinda amaso kwangizwa n’izuba, umukungugu n’ibindi, ariko na none bavuga ko kuyahozamo buri guhe atari byiza na gato, kuko bituma amaso agira ubushobozi buke mu kwirinda.
Rimwe na rimwe usanga mu Rwanda umuntu yambaye aya mataratara nijoro cyangwa izuba ryarenze ndetse akabyita ubusirimu, ese koko ubu ni ubusirimu cyangwa ni ukutamenya igihe aya mataratara akoresherezwamo?
Ni inkuru twohererejwe na Ntihinyuzwa Jean Damascene



















TANGA IGITEKEREZO