Abakozi ba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) barasaba abazita ku bashobora kugira ibibazo by’ihungabana mu gihe cy’icyunamo cyegereje kwitonda bakirinda kwitiranya amarangamutima asanzwe n’ihungabana.
Aba bahagarariye abandi akaba ari inkeragutabara n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage. Akaba ari nabo bagaragaje iki kibazo cy’abantu babangamira abandi mu gihe cyo kwibuka kuko baba batazi neza ibimenyetso by’abahungabanye.
Valens Ntakirutimana nk’Inkeragutabara avuga ko iki kibazo kigaragara ahantu hatari hake mu ho bibutse. Ntakirutimana ati: “hari ubwo abashinzwe kwita ku bahungabanye babona buri muntu wese warize bakumva ko ariko yahungabanye, ku buryo hari ubwo bahita bihutira guterura umuntu nk’uwo kandi nta kibazo gikomeye afite”.
Ikindi ni uko gufata gutyo umuntu wagize amarangamutima asanzwe kandi yoroheje ngo bishobora kuba intandaro yo kuba yahungabana.
Intumwa ya MINISANTE, Madame Jeanne d’Arc avuga ko aba bazaba bashinzwe kwita ku bahungabanye bakwiye kujya bitwararika ku buryo iri kosa ritazongera kugira ahandi rigaragara ukundi.
Bakaba basabwa gukurikiza inyigisho bahawe ku ihungabana kuko iyo utazikurikije aribwo ngo ugwa mu makosa nk’ayo. Asaba kandi abadafite ubumenyi ku ihungabana kwirinda kugira uruhare runini mu gufasha abahunganye ahubwo ngo byaba byiza begereye ababizi.


















TANGA IGITEKEREZO