00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutobe w’imbuto urutwa no kuzirya

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 14 January 2014 saa 08:27
Yasuwe :

Abantu batekereza ko umutobe w’imbuto ari mwiza ku buzima, ariko siko biri kuko inzobere mu by’ubuzima zo mu Bwongereza zatangaje ko isukari iba mu mutobe w’imbuto igira ingaruka ku buzima kubera ubwinshi bwayo. Bakaba bagira abantu inama zo kujya barya imbuto, kurusha uko banywa umutobe wazo.
urubuga rwa internet 7sur7 dukesha iyi nkuru rwanditse ko ko Susan Jebb, umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, yavuze ko ubwoko bwinshi bw’imitobe y’imbuto, buba burimo isukari ingana n’isukari iba muri (…)

Abantu batekereza ko umutobe w’imbuto ari mwiza ku buzima, ariko siko biri kuko inzobere mu by’ubuzima zo mu Bwongereza zatangaje ko isukari iba mu mutobe w’imbuto igira ingaruka ku buzima kubera ubwinshi bwayo. Bakaba bagira abantu inama zo kujya barya imbuto, kurusha uko banywa umutobe wazo.

urubuga rwa internet 7sur7 dukesha iyi nkuru rwanditse ko ko Susan Jebb, umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, yavuze ko ubwoko bwinshi bw’imitobe y’imbuto, buba burimo isukari ingana n’isukari iba muri Coca-Cola, iyi sukari ikaba ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Igipimo kinini cy’umutobe w’imbuto w’umwimerere, kigizwe n’isukari y’umwimerere, abantu banywa mwinshi bibwira ko ari mwiza ku buzima.

"Umutobe w’imbuto si kimwe n’imbuto nyirizina’’. Ikarito ntoya y’umutobe w’amacunga (amaronji) iba irimo ibiyiko bibiri by’isukari, mu gihe ikirahure kinini kiba kirimo ibiyiko bitanu by’isukari.

Icunga ryose riba rigizwe n’ibiyiko bibiri by’isukari ariko rifite n’ibyitwa ’’fibres’’ bituma iyo sukari itagira ingaruka ku buzima kandi nta n’ibindi bintu biba byongerewemo.
Hagati y’umutobe n’imbuto, abantu baba bakwiye guhitamo kurya imbuto.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages