Umuhango wo komora ukorwa ku munsi wa munani umugore abyaye,mu muco nyarwanda akaba ari na bwo bita izina umwana wavutse, aribyo bita “Kurya ubunnyano”. Uyu muhango ukajyana n’uko umugabo atera akabariro, mu rwego rwo kuweza. Ibi byagira ingaruka zitandukanye, zishobora no kubyara urupfu.
Bamwe mu bagore batandukanye bo mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Muhororo baganiriye na IGIHE, batangaje ko uyu muhango bakiwukora, kuko ufasha umubyeyi wabyaye gukira vuba kuko amasohoro (sperme) y’umugabo agenda akoza muri nyababyeyi bityo ibisebe umubyeyi aba yagize yibaruka bigakira.
Baracyatsimbaraye ku muco
Mukarubayita w’imyaka 36 avuga ko uwo muco yavutse akawusanga, atawuhindura. Ati “Maze kubyara imbyaro eshanu, ariko nyuma y’iminsi umunani umugabo aranyomora. Ubwo se atanyomoye nakira nte? Abajyanama b’ubuzima bajya bavuga ko atari byiza ariko sinahindura umuco.”
Uwimana na we ati “Ndababara nyine, ariko nta kundi aba agomba kunyomora, kugirango aho umwana aba yanyuze hasubirane, kandi umwana na we akire umukondo vuba. Simbikora kuko mbikunze, ni ukugira ngo igisebe gikire vuba.”
Imyumvire ikwiye guhinduka
Dr Ndekezi Deogratias umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri aganira na IGIHE, yadutangarije ko uyu muco wo komora ugira ingaruka zitandukanye ku bagore, zishobora kubaviramo n’urupfu.
Dr Ndekezi yagize ati “Bitawe ni uko aho umwana aba yanyuze avuka mu minsi umunani haba hatarakomera, bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku mugore. Komora ni umwanda, hari ubwo umugore ashobora kugira “infection”, ishobora kuguma hasi cyangwa ikazamuka ikaba yagera mu nda ibyara cyangwa mu maraso bikamuviramo urupfu, iyo adahise aza kwa muganga.’’
Dr Ndekezi Deogratias akomeza avuga ko uretse ingaruka zavuzwe haruguru, umubyeyi ashobora no kuva cyane, kuko aba atarakomera. Umugore wabyaye aba agomba kongera gukora imibonano mpuzabitsina nibura nyuma y’ibyumweru bitandatu, kuko ari bwo aba atangiye gukomera, na nyababyeyi yasubiranye.



















TANGA IGITEKEREZO