Ubusanzwe iyo uvuze inyama zitukura benshi bumva inyama z’inka, nyamara si zo zonyine zitukura, kuko iz’ihene, ingurube, intama nazo ni izitukura.
Inyama zitukura ni kimwe mu birirwa bifite intungamubiri nyinshi, nubwo hatabura zimwe mu ngaruka ziteza mu mubiri w’umuntu.
Nk’ubu uriye ikilo cy’inyama zitukura umubiri wawe wakira imbaraga zingana na Calorie 256. Muri izi nyama haba harimo garama 17,2 za protéine, ni ukuvuga 34 % z’izo ugomba kurya ku munsi.
Izi nyama kandi ziba zigizwe na 11% by’ubutare umubiri wawe ugomba kwakira cyane ko ubutare bwitabazwa mu gukora imbaraga umubiri ukoresha.
Nubwo inyama zitukura zitabamo ubutare buhagije nk’ububa mu zindi mboga nk’ibishyimbo, tofu n’imboga z’icyatsi, zigira ubutare bwihariye buboneka mu nyama gusa ndetse no ku biribwa bituruka mu mazi bwitwa ‘Heme-iron’. Ndetse ubu butare umubiri ubwakira vuba kuruta ubundi butare buva mu mboga.
Bivugwa kandi ko abantu batarya inyama bagirwa inama yo kurya ibirirwa birimo ubutare inshuro yikubye 1,8 kurenza abantu barya inyama.
Ikinyamakuru Healthline cyandika ku buzima cyakusanyije ubushakashatsi bwakozwe ku bubi bw’inyama zitukura, aho ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko zongera ingaruka zo kurwara indwara z’umutima, diabète ndetse na kanseri.
Gusa kuba inyama zongera ingaruka zo kurwara izi ndwara ntibivuze ko arizo zizitera, cyane ko ubwo bushakashatsi butigeze bwerekana gihamya cy’uko inyama zitukura zitera izo ndwara.
Gusa ikinyamakuru The New York Times kivuga ko inyama zitukura ari mbi ku buzima bw’umuntu, kubera ko ziteza ibibazo bitandukanye birimo n’indwara.
Inyama zitukura iyo zitetswe zonyine ku muriro mwinshi nta bindi birungo birimo nk’imboga, haba hari ibyago byinshi ko zashyira ubuzima bwawe mu kaga, kubera ko zirema ikinyabutabire gitera kanseri cyitwa Heterocyclic amine.
Kuba byaragaragaye ko izi nyama zitera kanseri ku nyamaswa, rero birashoboka cyane ko no ku bantu byabaho nubwo nta gihamya cyabyo.
Gutekesha inyama umuriro muke ni kimwe mu bifasha kwirinda ko hari ibinyabutabire byangiza umubiri byakwirema mu gihe zitetswe.
Abantu bagirwa inama yo guteka inyama bagashyiramo Vinaigre, amavuta ya Olive, umutobe w’indimu, umuvinyu utukura cyangwa ibindi birungo kuko bigabanya ibyo binyabutabire byirema iyo inyama zitetswe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!