Gusa Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko hari abarimo kudukoresha nabi ku buryo aho kubafasha, tubabuza guhumeka ndetse tukaba twabatera izindi ndwara.
Iyi minisiteri ivuga ko iyi atari inzira nziza ya mbere yo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus, ahubwo ko uburyo bwiza ari ugukaraba intoki mu buryo bwiza no kwirinda kujya ahari abantu benshi.
Minisitri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatanze urugero ku muntu usanga yambaye agapfukamunwa akaba yava nka Nyabugogo agenda n’amaguru akagera ahazwi nko kwa Lando kandi ari mu muhanda.
Dr Ngamije avuga ko uwo ntacyo agapfukamunwa kaba kamumariye uretse kumutera ibibazo gusa no kumubuza guhumeka neza.
Yagize ati “Twongere twibutse ko iriya ndwara yandura cyane cyane ahantu abantu bari hamwe begeranye, hatwikiriye cyangwa bacucitse uwanduye akaba ari hafi y’utanduye, noneho mu kuvuga akaba yamwanduza kubera amacandwe arimo udukoko, ariko urimo kugenda mu muhanda nanjye ntambuka nta mpamvu yo kugira ngo ufate agapfukamunwa ukagendane umunsi wose, ube wakamarana iminsi ibiri cyangwa itatu, igikurikira ni ibibazo uba ushaka kwitera.”
Minisitiri Ngamije akomeza avuga ko umuntu wikekaho kuba yarahuye n’uwanduye cyangwa se nawe akaba yanduye, ari we wa mbere ugomba kukambara kugira ngo bimurinde kuvuga agenda akwirakwiza iyo ndwara.
Ati “Nubwo tuvuga ko uwo muntu agomba kuba ari mu cyumba mu gihe agitegereje ko tumujyana kwa muganga kumuvura, mu gihe yiheje ategereje ko ibisubizo bye bigaragara, uwo niwe ugomba kwambara ako kantu.”
Minisiteri y’ubuzima kuwa Gatatu tariki 18 Werurwe yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi barwayi batatu ba Coronavirus barimo umwe ukomoka mu Buhinde mu gihe abandi babiri ari Abanyarwanda; byatumye umubare wabo ugera kuri 11.
Guverinoma yahise ifata ingama zirimo ko nta ngendo z’indege z’abagenzi zizongera kuva cyangwa kujya ku butaka bw’u Rwanda mu gihe cy’iminsi 30.



















TANGA IGITEKEREZO