00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurya uruvange rw’imbuto, ubufasha ku kwirinda indwara y’impatwe

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 1 July 2013 saa 01:55
Yasuwe :

Uruvange rw’imbuto rwiganjemo imineke, inanasi n’amapapayi kimwe n’andi mafunguro akozwe mu mbuto, bikungahaye ku ntungamubiri na vitamine bifasha urwungano ngogozi gukora neza bikanarinda kunaniza igifu ndetse n’indwara y’ impatwe.
Benshi bafite uburyo butandukanye bwo gutegura imbuto, ariko usanga rigizwe cyane cyane n’imineke, imyembe, inanasi, amapapayi bamwe bakongeramo amata n’umuhondo w’igi.
Uwamariya umwe mu bategura amafunguro ahahurira n’abantu benshi (restaurant) hano mu (…)

Uruvange rw’imbuto rwiganjemo imineke, inanasi n’amapapayi kimwe n’andi mafunguro akozwe mu mbuto, bikungahaye ku ntungamubiri na vitamine bifasha urwungano ngogozi gukora neza bikanarinda kunaniza igifu ndetse n’indwara y’ impatwe.

Benshi bafite uburyo butandukanye bwo gutegura imbuto, ariko usanga rigizwe cyane cyane n’imineke, imyembe, inanasi, amapapayi bamwe bakongeramo amata n’umuhondo w’igi.

Uwamariya umwe mu bategura amafunguro ahahurira n’abantu benshi (restaurant) hano mu Rwanda, yadutangarije ko iyo ategura salade y’imbuton abanza agateka amata avanze n’isukari, nyuma akavangamo umuhondo w’amagi bitewe n’abo ategurira urwo ruvange.

Urubuga rwa recettes cuisine afrique.info rwo rutangaza ko uru ruvange iyo rumaze gukorwa rutekwa ku muriro uringaniye, byamara gushya ukabitereka bigakonja aribwo biryoha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages