Mu bihugu bitandukanye ubukungu bwarazahaye, bityo ibigo bimwe na bimwe bisezerera abakozi, imiryango myinshi igerwaho n’ubukene.
Izi ngaruka zishobora kuba zimwe mu ntandaro y’imyaka umuntu yari buzarame igabanuka nkuko abahanga mu mitekerereze ya muntu babivuga.
Mu 2020 icyizere cyo kubaho mu Rwanda kiri ku myaka 67.8, kikaba cyari yongereyeho 4.3% ugereranyije n’umwaka wa 2014 aho ikizere cyo kubaho cyari 64.5.
Mu mboni y’abahanga mu mitekereze ya muntu, bavuga ko Coronavirus yahungabanyije cyane imibereho n’imitekerereze ya muntu bikamusunikira mu bwoba bw’urupfu, bityo icyizere cyo kubaho gishobora kuzagabanuka.
Ibi byemezwa n’umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe ku bitaro bya Ndera, Dr Bizoza Ritakayire. Ubwo yaganiraga na IGIHE, yavuze ko ibi bishoboka ahanini ashingiye ko impfu z’abishwe na Coronavirus ku isi zabaye nyinshi zigatera abantu ubwoba bw’urupfu, ubwoba bwo kwandura n’agahinda gakabije kaganisha k’ubwigunge.
Ati"Birashoboka ko icyizere cyo kubaho cyagabanuka kubera ko abantu benshi mu isi bahuye n’icyago cy’urupfu kubera Coronavirus, ibyo bigatera abantu ubwoba bw’urupfu ,ubwoba bwo kwandura, uburyo abantu bamwe na bamwe bahura n’ikibazo cy’agahinda gakabije kubera ubwigunge. Harimo n’uko batakaje akazi kabo rero ibyo byose bishobora kuganisha ku kugabanuka kw’imyaka yo kubaho.”
Dr Bizoza yakomeje avuga ko ikindi gishobora kuzatuma imyaka igabanuka ari ubukene buri mu bantu bakozweho na Coronavirus.
Ati"Ubukene ubusanzwe biri mu bitera indwara zo mu mutwe cyane cyane indwara y’agahinda gakabije kandi mu ndwara y’agahinda harimo imitekereze ya muntu. Bitera umuntu kwiheba mu buryo bworoshye agatakaza icyizere cy’ejo hazaza, akishinja kutiha agaciro. Ashobora kwanga kurya bigashobora ku muganisha ku rupfu ndetse no kuba yakwiyahura."
Dr Bizoza agira inama abantu kunyurwa ku byo bafite, kutigereranya n’abandi, kubabarira ababakomerekeje, gutanga no gusaba imbabazi ku babahemukiye.
Ngo ibi bizabafasha kwirinda indwara zo mu mutwe harimo n’iya gahinda gakabije.
Icyizere cyo kubaho muri rusange kuri ubu ni imyaka 73.2. Ni mu gihe abagore barama imyaka 75.6 naho abagabo ikaba ari 70.8.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!