Abashakashatsi bo mu Bwongereza, Canada na Denmark basesenguye impagararizi z’intanga z’abagabo 15.581 bo muri Denmark na Florida, bose bari hagati y’imyaka 18 na 45.
Ibyo babonye byagaragaje ko ubushobozi bw’intanga bwo kugenda neza (sperm motility), ni ukuvuga ubushobozi bwazo bwo koga no kugera aho zigomba kujya buba buri hejuru cyane mu kwezi kwa Gatandatu no mu kwa Karindwi.
Bavuze ko kumenya neza uko izi mpinduka z’ibihe zigira ingaruka ku bwiza bw’intanga z’abagabo bishobora gufasha kunoza uburyo bwo kuvura ibibazo by’uburumbuke.
Ibi byatuma igihe cyo gukora isuzuma n’ubuvuzi bijyanye no kubyara gitoranywa neza, bigatanga inama n’ubufasha ku bashakanye bifuza kubona umwana.
Ubushakashatsi bugaragaza ko urwego rw’ubushobozi bw’intanga z’abagabo bwo kugenda ruguma rusa mu turere dufite ikirere gitandukanye, ahubwo rugahinduka bitewe n’ibihe by’umwaka.
Bwasanze uru rwego ruba ruri hasi cyane mu Ukuboz no muri Mutarama, nubwo Florida yo igira ubushyuhe umwaka wose.
Icyakora, abashakashatsi basanze nta mpinduka zibaho ku bwinshi bw’intanga ziri mu masohoro cyangwa ku mubare w’amasohoro asohoka, uko ibihe by’umwaka byaba bimeze kose.
Ibi bivuze ko nubwo ubushobozi bw’intanga bwo kugenda neza bushobora guhinduka bitewe n’igihe cy’umwaka, igihe cy’umwaka ntigihindura umubare w’intanga zikorwa n’umubiri w’umugabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!