Ni agahinda gakomeye kuba icyakagufashije kugaragara neza ari cyo kibaye intandaro yo kugaragara nabi biturutse ku burwayi cyateje cyangwa izindi ngaruka zinyuranye.
Ibyo ariko nyir’ubwite hari icyo agirwaho inama n’abaganga babizobereye, ku buryo igihe ahiriwe no kubimenya yabyirinda.
Muri kamere ya muntu iyo yitegereza undi akunze ku mureba mu maso (isura) mbere yo kwitegereza ibindi bice by’umubiri. Ibyo byatumye umuntu yiyumvisha ko akenshi ari cyo gice cy’ingenzi agomba kwitaho cyane, kuko ariho abamubona babonera ubwiza bwe.
Koga neza mu maso ni kimwe mu bifasha kuba hagaragara neza kurusha. Gusa abenshi barahoga ariko ntibazi ko hari uko bashobora kuhoga aho kuba heza hakangirika.
Ku wa 9 Ukwakira 2020, urubuga rwa BGR rwagaragaje ibitekerezo n’inama za bamwe mu baganga ku buryo umuntu yagakwiye kubigenza igihe akaraba mu maso.
Bemeza ko gukaraba mu maso ari ikintu cy’ingenzi kuri buri wese kuko hamugaragaza neza ariko kiba cyiza bitewe n’igipimo cy’ubushyuhe amazi woze yariho.
Koga amazi ashyushye abenshi barabikunda ndetse hakaba n’ababyita ubusirimu. Ni byiza koko kuko bifasha imikaya n’ingingo z’umubiri kuruhuka by’umwihariko bigatuma n’ubwonko burushaho kukora neza. Gusa iyo bigeze ku isura, koga amazi ashyushye biteza ikibazo kurusha imimaro byagira.
Abashakashatsi bavuga ko bishobora guteza ingaruka zimara igihe gito cyangwa kirekire zirimo gukwedura imitsi y’amaraso, ibyatuma uko uruhu rwo mu maso rugaragara bihinduka [nabi], cyangwa bikakugaragaza nk’ukuze [bitandukanye n’imyaka usanzwe ufite].
Mu gihe ubusanzwe bizwi ko uruhu rwo mu maso ruba rworoshye, inzobere mu by’indwara n’ubuvuzi by’uruhu, Dr Hadley King, MD, avuga ko” uruhu rwo mu isura rushobora gukomera(dry) mu gihe rwaba ruhozwaho amazi.”
Atanga inama ko “byaba byiza kutahoga[mu maso] igihe kirekire, kutahoga amazi ashyushye cyane, no kutahoga buri kanya,” ibintu yemeza ko “bigabanya ibyago byo gukweduka kw’imitsi itwara amaraso.”
Dr Hadley avuga ko kandi koga amazi ashyushye mu maso bishobora kwangiza amavuta y’uruhu[uturemangingo dutuma uruhu rutohagira] kandi ari ikintu nkenerwa cyane ku mibereho myiza yarwo.
Uyu muganga agira abantu inama ko byaba byiza koga mu maso bikozwe hifashishwa mazi y’akazuyazi, byaba akarusho akaba akonje n’isabune nkeya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!