Uyu muryango uvuga ko gusaba abantu kwifata burundu bidashoboka, ari yo mpamvu hakwiye kujyaho uburyo butuma abantu bihaza mu byifuzo byabo by’imibonano mpuzabitsina ariko bikagendana no kwirinda Coronavirus.
Terrence Higgins Trust yasohoye amabwiriza nyuma y’ubushakashatsi yakoze bukerekana ko umubare w’abashaka abo bakorana imibonano mpuzabitsina wagabanutse bitewe n’ingamba zo guhana intera ndetse na gahunda za guma mu rugo.
Gusa ngo nyuma yo koroshya izi ngamba, bigoye gusaba abantu kwifata. Uyu muryango usaba abantu gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo babana gusa cyangwa bagakoresha ibikoresho bibafasha kwishimisha ndetse bikarenga aho bagakorera imibonano mpuzabitsina ku ikoranabuhanga.
Ku bafite abo bakorana imibonano mpuzabitsina batabana, Terrence Higgins Trust, isaba umuntu guhitamo umwe bazajya bayikorana cyangwa bakagira umubare runaka muto kandi bagafata ingamba zo kwirinda.
Uyu muryango usaba abantu kudakora imibonano mpuzabitsina igihe bumva batameze neza kandi bakishyira mu kato igihe biyumvaho ibimenyetso bya Coronavirus.
Ugira inama abantu kandi yo gukaraba intoki amasegonda 20 mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, kudasomana, kwambara agapfukamunwa mu gihe abantu barimo gukora imibonano mpuzabitsina no gukoresha uburyo butuma badahuza amaso.
Abantu kandi barasabwa gukoresha agakingirizo n’ubundi buryo budatuma imibiri ihura kuko Coronavirus ishobora kunyura mu matembabuzi yo mu mubiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!