00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu umugore ukibyara ashobora gukomeza kugaragara nk’utwite

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 July 2016 saa 03:44
Yasuwe :

Bamwe mu bagore babyaye usanga bafite ipfunwe ryo kubona inda zabo zikomeza kuba nini nk’abagitwite, nyamara zagombye kuba nto mu gihe umwana watumaga iba nini avutse.

Iryo pfunwe rituma bamwe bafata ingamba zo gushakisha uburyo iyo nda yagabanuka ikamera nka mbera batarabyara.

Hari abo usanga bihambiriye mu nda imyenda irimo n’iy’imbere, imikandara ndetse n’ibindi, abandi bakanga kurya no kunywa.

Nyamara Ikinyamakuru Dail Mail kigaragaza ko izo ngamba atari zimwe mu zituma iyo nda igabanuka ahubwo hari izindi zo gukurikizwa.

Kwiyongera kw’inda y’umugore bitangira agisama, ni ukuvuga ko uko umwana agenda akura guhera ku munsi wa mbere w’isamwa rye, bituma nyababyeyi (uterus) igenda yaguka kugira ngo umwana abone aho yisanzurira muri iyo mikurire ye.

Ikinyamakuru Dail Mail kigaragaza ko nyababyeyi y’umubyeyi umaze kubyara idahita isubirana ako kanya nkuko bamwe bakeka ko ari umubiri uba wakwedutse ushobora kongera kwisubiranya ako kanya.

Iki kinyamakuru kivuga ko nyababyeyi iba yaragutse igenda isubira uko yari imeze buhoro buhoro, nkuko no kwaguka bitabaye umunsi umwe.

Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko kugira ngo inda y’umugore umaze kubyara izongere isubirane neza bitwara hagati y’ibyumweru bitandatu n’ibyumweru umunani, nubwo hari nabo bifata amezi atandatu kubera imiterere y’abantu itandukanye.

OMS rigaragaza ko kuba umugore yasubira uko yari ateye mbere atari yatwita ngo biterwa n’imyaka ye, ubunini bw’umwana yari atwite , ibiro yapimaga mbere yo gusama ,imirire yagize n’uburyo yitwaye igihe yari atwite .

Iyo nda ariko ishobora kugabanuka mbere y’amezi atandatu, cyane ku bagore bakora imyitozo ngororangingo batwite, bakarya kuri gahunda kandi na nyuma yo kubyara bakonsa abana babo uko bikwiriye.

Umugore wabyaye ashobora gukomeza kugaragara nk'utwite kubera impamvu zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages