00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere ya Muganga Online, ikoranabuhanga rishya rifasha mu kwita ku buzima

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 April 2023 saa 07:27
Yasuwe :

Ikoranabuhanga ryamaze kwinjira mu buzima bwa muntu ku buryo rikoreshwa mu mirimo ya buri munsi haba mu bukungu, ubuzima n’ahandi hose aho hari serivisi bitagisaba ko ujya kuzishaka ahubwo uzibonera kuri telefoni yawe.

Rimwe mu ikoranabuhanga rifasha mu gice cy’ubuzima ni Muganga Online ryatangijwe mu 2019 n’Ikigo Goodrich Life Care, gisanzwe gitanga serivisi zitandukanye z’ubuzima.

Kugera kuri Muganga Online bisaba guca kuri telefoni ukande *141# ugakurikiza amabwiriza, aho usangaho serivizi zitandukanye zirimo umubiri wawe, indwara, imirire, ububata, imyororokere, imyitozo ngorora mubiri, ubuzima bwo mu mutwe n’umubyibuho.

Bitewe n’ibyo usahaka kumenya uhitamo bityo ugahabwa amakuru n’ubujyanama ukeneye ku buzima bwawe binyuze mu butumwa iki kigo gifatanya na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Umuyobozi wa Goodrich Group, Dr Habumugisha Francis, yavuze ko ubu buryo bugamije kwigisha kugira ngo harandurwe bimwe mu bibazo by’ubuzima biterwa no kutamenya.

Ati “Muganga Online igamije kwigisha abantu ibijyanye n’imibiri yabo, ubuzima bwo mu mutwe, imyororekere, siporo, kubatwa n’ibiyobyabwenge n’imbuga nkoranyambaga n’ibindi.”

“Uru si urubuga ruzavura ahubwo rurigisha ndetse turi kugira ubufatanye n’ibigo bitandukanye kugira ngo turandure burundu inda zitateganyijwe, ibiyobyabwenge, imirire mibi kuko iyo ushaka kwigisha abantu ubasanga aho bari ni kuri telefoni.”

Ubwo hamurikwaga iki kigo ku mugaragaro kandi hanishimiwe imyaka 14 ikigo Goodrich Life Care cyimaze gitanga servisi zitandukanye z’ubuzima zirimo gutanga inama, gusuzuma ndetse no kuvura.

Mu kuvura iki kigo gikoresha uburyo bw’umwimerere ‘complementary therapies’ ndetse bakanavurisha cyane inyunganiramirire.

Usanga abantu benshi batarasobanukirwa neza ibijyanye n’inyunganiramirire, Dr Habumugisha Francis, yavuze ko abantu bakwiye kwitabira kuzikoresha kuko zifite akamaro kanini mu buzima bwa muntu.

Ati “Niba utekereza ko inyunganiramirire zihenze wigeze ubaza igiciro cyo kwivuza kanseri ngo wumve aho kigeze, ushobora kutazirya ngo zirahenze ariko kanseri ihenze kuzirusha, indwara uzakura mu mirire mibi ihenze kuzirusha ntabwo navuga ko zihenze ngereranyije n’ibyo zimara mu mubiri w’abantu.”

Ibi abihuje n’inzobere mu bijyanye n’inyunganiramirire akaba ari umuyobozi w’Ikigo cy’Abahinde kizigeza mu Rwanda, Laboratoire Bonne Sante, Saurabh Singha, yavuze ko inyunganiramirire zifitiye akamaro kanini ubuzima bwa muntu.

Ati “Inyunganiramirire zishobora kuturinda kwandura indwara zitandukanye, zubaka ubudahangarwa bw’umubiri, iyo uzikoresha ugakora na siporo ubuzima bugenda neza. Icyiza ni uko mu Rwanda babishyizemo imbaraga hari siporo rusange.”

“Bigaragaza ko biri guhindura ubuzima igisigaye ni ukuvuga ku nyunganiramirire bakamenya n’ibijyanye n’imirire ubuzima bwabo bwarushaho kuba bwiza.”

Kuva Goodrich Life Care yatangira gukora bamaze kwakirwa abantu basaga ibihumbi umunani baturutse hirya no hino mu gihugu muri bo abagera ku bihumbi birindwi ibibazo bari bafite byarakemutse burundu.

Muganga Online yamuritswe ku mugaragaro
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Saurabh Singha yavuze ko inyunganiramirire zifitiye akamaro kanini ubuzima bwa muntu
Umuyobozi wa Goodrich Group, Dr Habumugisha Francis, yavuze ko ubu buryo bugamije kwigisha kugira ngo harandurwe bimwe mu bibazo by’ubuzima biterwa no kutamenya
Abantu batandukanye bagaragaje icyo Muganga Online izafasha
Bamwe mu bahawe ubuvuzi babuvuze imyato
Dr Habumuremyi Pierre Damien yashimye abakoze uru rubuga, avuga ko ruzafasha mu gutanga amakuru ku buzima bwa muntu
Inyunganiramirire zagaragajwe nka kimwe mu byarengera ubuzima bw'abantu
Goodrich Life Care ikoresha uburyo butandukanye mu kuvura
Hari imashini zitandukanye zikoreshwa mu buvuzi
Hishimiwe imyaka 14 y'ibikorwa bya Goodrich Life Care
Ubwo hafungurwaga Muganga Online, abantu batandukanye bitabiriye

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .