00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imidido, amavunja, Shishikara n’ibihembe: Ishusho y’indwara zititaweho mu Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 March 2026 saa 08:15
Yasuwe :

Indwara zititaweho uko bikwiye ni zimwe mu zikunze kwibasira benshi ku Isi bamwe zikanabica cyane cyane abakene kuko aribo usanga baba badafite ubumenyi buhagije mu kuzirinda.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, ugaragaza ko indwara zititaweho uko bikwiye zigera kuri 20 ariko iziganje mu Rwanda ubu ni icyenda ari nazo zatangiye kurwanywa bitarenze mu 2030.

Muri izo ndwara harimo ubuheri cyangwa shishikara, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilharziose, Imidido, Amavunja,Ibibembe ndetse na Cysticercose ( iyi iterwa na tenia igera mu bwonko bigatuma umuntu arwara igicuri).

IGIHE yagerageje kureba uko izi ndwara zihagaze mu Rwanda mu mibare n’ibiri gukorwa kugira ngo mu 2030 zizabe zaranduwe burundu.

Inzoka zo mu nda

Kugeza ubu inzoka zo mu nda mu Rwanda ziri kuri 38,7% by’abaturage bose muri rusange nk’uko byagaragajwe n’isuzuma riheruka gukorwa mu 2020.

Abagera kuri 46,1% bazifite ni abantu bakuru mu gihe 38,8% igaragaramo ari abana bafite hagati y’imyaka itanu na 15.

Abagera kuri 30,2% bayifite kandi ni abana bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine.

RBC isaba buri muntu wese gukaraba intoki inshuro nyinshi ku munsi cyane cyane mu gihe avuye mu bwiherero kugira ngo hongerwe isuku ndetse hanarushweho kurwanya inzoka zo mu nda.

Indwara ya Bilharziose

Bilharziose ni imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye zikigaragara mu Rwanda, iterwa n’inzoka yibasira cyane abantu bavoma mu biyaga, abana boga mu mazi mabi, abarobyi ndetse n’abahinzi cyane cyane abaturiye ibishanga.

Iyi ndwara igaragara mu tugari 1013 two hirya no hino mu gihugu mu gihe u Rwanda rufite utugari 2.148, bivuze ko nibura 47% by’utugari twose tubarurwamo iyi ndwara ya Bilharziose.

Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, avuga ko inzoka ya Bilharziose abantu benshi bayandurira mu bishanga.

Ati “ Umuntu yiherereye ku gasozi cyangwa se mu mazi ayirwaye, ya magi ari muri wa mwanda yinjira muri twa tunyamushongo turimo, hanyuma akuriremo yiturage.”

“Iyo utunyo tugeze mu mazi wa muhinzi uje guhinga, uvoma cyangwa se umeseramo duhita twinjira mu mubiri we tugakomeza mu maraso no mu yindi myanya, rero abantu nibacike ku kwiherera ku gasozi.’’

Hitiyaremye yavuze ko ubundi buryo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara ari ukudakora mu mazi y’ibishanga utambaye uturindantoki cyangwa se inkweto ndende zabugenewe.

Yavuze ko kuri ubu u Rwanda ruri gushaka uko rwakorana n’abikorera mu kubona umwambaro mwiza abaturage bajya bajyana mu murima cyane cyane abahinga mu bishanga.

Tenia cyangwa se Igifwana

Iyi ndwara yagaragaye cyane mu bantu 23% by’abarwayi b’igicuri mu bushakashatsi bwakorewe mu turere tubiri two mu Ntara y’Amajyepfo turimo Gisagara na Huye.

RBC isaba Abanyarwanda kwisuzumisha kenshi mu gihe bafite abarwayi bagwa igicuri kuko benshi batekereza ko ari amarozi nyamara baba barwaye Tenia n’izindi ndwara.

Indwara ya Shishikara (Scabies)

RBC igaragaraza ko iyi ndwara kimwe n’izindi zigaragara rimwe na rimwe zimeze nk’ibyorezo ariko nayo bakaba bayikurikirana kugira ngo aho yagaragara babe biteguye kuyihashya.

Akenshi Shishikara iza ari uduheri twinshi ngo igatera imeze nl’icyorezo ku buryo ifata abantu benshi mu gihe gito.

Imidido (Podoconiosis)

Imidido ni indwara ikunze gufata igice cy’amaguru akabyimba cyane, abaganga basobanura ko mu biyitera harimo no kumara igihe kirekire umuntu atambara inkweto.

Iyo bigenze bityo hari udukoko tuva mu butaka tukinjira mu mubiri w’umuntu tukagenda tukangiza imiyoboro y’amazi iba mu maguru, bigatuma ya mazi yo mu maguru mu gice cyo hasi yifunga ntakomeze gutembera akaguma mu gice cyo hasi ari na yo mpamvu uyirwaye abyimba amaguru.

Indwara y’imidido mu Rwanda ikunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Akarere ka Nyagatare; mu bindi bice by’igihugu igenda ihagaragara gake.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abarwaye imidido mu Rwanda kuri ubu barenga 6000 mu gihe u Rwanda rufite ibigo 13 bishobora kuyivura, intego akaba ari uko nibura mu 2030 bizagera iyi ndwara yaracitse burundu.

Indwara y’ibibembe (Leprosy)

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS ya 2024, yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kurandura indwara y’ibibembe aho mu gihugu hose hasigaye abarwayi bari munsi ya 30.

Ibipimo bya OMS bivuga ko kugira ngo igihugu gifatwe nk’ikiri mu nzira yo kurandura iyi ndwara, kigomba kuba gifite munsi y’umurwayi umwe buri mwaka mu baturage ibihumbi 10.

Mu Rwanda iki gipimo cyagezweho kuko ubu imibare igaragaza ko buri mwaka mu baturage ibihumbi 10 hagaragara abarwaye ibibembe bangana 0,02.

Impuzandengo y’abantu bashya bayandura ni 30 aho itangazwa buri mwaka n’ibigo nderabuzima.

Indwara y’amavunja (Tungiasis)

RBC igaragaza ko amavunja ari imwe mu ndwara zititaweho ziterwa n’umwanda. Kuri ubu impuzandengo y’abantu bayarwaye mu Rwanda ni abantu barenga 1000 buri mwaka bagaragara ku bigo nderabuzima.

RBC ivuga ko amavunja kuri ubu akunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburasirazuba abaturage bakaba bagirwa inama yo kugira isuku, kwambara inkweto kenshi no gusukura aho baba.

Impuzandengo ni abantu 1000 basuzumwa buri mwaka mu bigo nderabuzima.

Ubumara bw’inzoka

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kigaragaza ko buri mwaka abantu 1000 barumwa n’inzoka mu Rwanda aho abenshi ari abo mu Ntara y’Iburasirazuba.

RBC isaba abantu bose kumenya ko uwarumwe n’inzoka yakwirinda kujya kwivuza ku bagombozi ahubwo bakagana kwa muganga kugira ngo bahabwe imiti yizewe kandi ifite ubuziranenge.

Ibisazi by’imbwa (Rabies)

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, giheruka gutangaza ko mu 2025, abaturage 3.227 barumwe n’imbwa, abagera kuri batanu bandura ibisazi byazo byahitanye bane muri bo.

Imibare itangwa na RBC yavuye muri Raporo z’ubuzima za 2025, igaragaza ko Akarere ka Nyagatare ariko ka mbere gafite umubare munini w’abarumwe n’imbwa bagera kuri 392, Huye ikaba iya Kabiri n’abantu 352, Gasabo ikaza ku mwanya wa gatatu n’abantu 249, Gatsibo ikaba iya Kane n’abantu 225, Musanze ikaba iya Gatanu n’abantu 216.

Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, yabwiye IGIHE ko kugira ngo izi ndwara zizarandurwe bitarenze mu 2030, buri muntu wese asabwa guhindura imyumvire, indwara yose warwara ukihutira kwivuriza kwa muganga aho gutekereza amarozi.

Ati “ Ikindi ni ukongera isuku n’isukura ndetse no kongera amazi meza mu baturage, kwirinda kurumwa n’inzoka twambara inkweto, gushishikariza abantu kwambara inkweto mu kwirinda indwara y’imidido, gukangurira abantu bakunda inyama y’ingurube kuziteka neza zigashya kuko iyo zidahiye zagutera indwara irimo na Tenia.’’

Hitiyaremye yakomeje avuga ko ku ndwara y’ibisazi by’imbwa, abazitunze basabwa kuzibaruza, kuzikingira no gutoza abantu uko bita ku mbwa zabo bazirinda kuzerera.

Kuri Bilharziose yavuze ko ari ugukangurira abantu gucukura ubwiherero no kubukoresha neza, kwirinda kujya mu mazi batambaye inkweto n’uturindantoki ndetse no kunywa ikinini cy’inzoka cyitwa Praziquantel gitangwa n’abaganga.

U Rwanda rwihaye intego ko bitarenze mu 2030 ruzaba rwamaze kurandura burundu izi ndwara zititaweho uko bikwiye, ku buryo nta munyarwanda uzaba ukizirwara.

Utunyamunshongo nitwo Bilharziose ikuriramo, abahinzi basabwe gukorera isuku imirima yabo mu kwirukana utu dukoko
Utunyamunjongo dukuriramo amagi ya Bilharziose tugaragara mu bishanga
Abarenga 3200 barumwe n'imbwa mu 2025
Abanyarwanda basabwe kujya bisuzumisha kenshi inzoka zo mu nda
Umukozi muri RBC mu gashami gashinzwe gukurikirana indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, yasabye abahinga mu bishanga kwirinda kujyayo batambaye bote

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages