00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihaza ni ingenzi mu kurinda umubiri indwara

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 3 December 2013 saa 11:14
Yasuwe :

Igihaza ni kimwe mu biribwa birinda umubiri indwara nzirimo kanseri, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, hamwe n’ibibyimba bifata mu myanya ndangagitsina ku bagabo.
Urubuga rwa santé et medicine dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibihaza bibamo imyunyu ya potasiyumu, na vitamini A,C, B, D, E byose bikenewe n’umubiri kugira ngo umererwe neza.
Uru rubuga rutangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe ku gihaza bwagaragaje ko mu gihaza harimo izindi ntungamubiri zitwa ‘lignans’ zifite ubushobozi bwo (…)

Igihaza ni kimwe mu biribwa birinda umubiri indwara nzirimo kanseri, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, hamwe n’ibibyimba bifata mu myanya ndangagitsina ku bagabo.

Urubuga rwa santé et medicine dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibihaza bibamo imyunyu ya potasiyumu, na vitamini A,C, B, D, E byose bikenewe n’umubiri kugira ngo umererwe neza.

Uru rubuga rutangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe ku gihaza bwagaragaje ko mu gihaza harimo izindi ntungamubiri zitwa ‘lignans’ zifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kanseri (cancer) ya nyababyeyi, iy’udusabo tw’intanga ngore, ndetse na kanseri ifata ubugabo.

Mu bihugu byateye imbere kandi bakoresha igihaza ku ruhu kugira ngo rukora neza, kubera “acide ascorbic” ndetse na “acide caffeic” zikirimo. Iyo bagikoresheje gutyo birinda uruhu kugira iminkanyari.

Ku bagabo igihaza ni ingirakamaro kubera intungamubiri zikigize zirinda uburwayi bw’ibibyimba byo mu myanya ndangagitsina bita “hypertrophie”.

Vitamini A na C ziba mu gihaza zirinda kanseri yo mu bihaha, by’umwihariko vitamini A ikaba igira uruhare runini mu kurinda ibihaha gufatwa n’uburwayi burimo na kanseri.
Igihaza kandi kirimo intungamubiri zzirinda umubiri indwara tutarondora zirimo izifata mu myanya y’ubuhumekero, asima n’izindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages