00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Dry January, ukwezi ko kwifata ku banywa inzoga

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 January 2025 saa 07:17
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi banywa inzoga nyinshi mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka. Ni yo mpamvu abo mu bihugu bimwe bigize u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite umuco wo kwifata, bakareka ibisindisha mu gihe cy’ukwezi kwa Mutarama.

Dry January ni umuco umaze imyaka irenga 10 utangijwe n’umuryango w’abagiraneza wo mu Bwongereza witwa ‘Alcohol Change’ ugamije kurwanya ikoreshwa rikabije ry’ibinyobwa bisembuye, aho basaba abantu kwigomwa iminsi yose ya Mutarama, bakareka ibisindisha.

Uyu muco wagiye wiganwa n’abantu benshi mu bice bitandukanye bigize Isi kuko ubushakashatsi bwerekana ko abagiye bagerageza ubu buryo, bwagaragaje ko nyuma yaho bagize ubuzima bwiza, bamwe bibafasha kugabanya ingano y’inzoga bakoresha muri rusange.

Ubushakashatsi bwerekana ko inzoga uko yaba ingana kose, itari nziza ku buzima bw’umuntu kuko ishobora kukubuza ibitotsi, ikongera ibyago byo kurwara kanseri n’umwijima.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abapfa biturutse ku nzoga bikubye inshuro zirenga ebyiri hagati yo mu 1999 na 2020.

Biragoye kwiyumvisha uburyo umuntu unywa inzoga, umuvinyo cyangwa ibindi bisindisha, ashobora kumara iminsi irenga 30 atarasomaho nta rimwe.

Wategura ute Dry January?

Uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kwifata mu gihe kingana n’ukwezi ni ugushaka inshuti n’abavandimwe ubwira gahunda yawe, ku buryo mushobora gufatanya muri urwo rugendo.

Ushobora no kwibaza ku byo wakora mu gihe uri kunywa inzoga, ukaba wabisimbuza ibindi. Nk’urugero rworoshye, niba utekereje gusuka ikirahure cy’umuvinyo cyangwa kujya kugura agacupa kamwe, ushobora kubisimbuza ibindi binyobwa bidasindisha nk’icyayi, kawa n’umutobe.

Ikindi kibazo abantu benshi bakunda kwibaza ni “Ese ibinyobwa bidasindisha byaba ari byiza ku buzima bwacu?” Igisubizo ni kimwe kuko ibintu bishobora kugira ingaruka ku muntu biri mu bisindisha ni Alcohol. Bishatse kuvuga ko mu gihe uvuye kuri ibi binyobwa, ingaruka na zo ziragabanyuka.

Kureka inzoga byagira izihe ngaruka ku buzima?

Guhagarika kunywa inzoga bishobora gufasha umuntu mu buryo butandukanye, haba ubugaragara ku mubiri cyangwa mu mutwe. Zirimo gusinzira neza, kugira umubiri mwiza ndetse no kugira imbaraga z’umubiri.

Umwarimu wigisha muri kaminuza akaba n’umuyobozi w’ikigo Rutgers Addiction Research Center gikora ubushakashaktsi ku bantu ibiyobyabwenge byagize imbata, Danielle Dick, yavuze ko akenshi inyungu zigaragara haruguru ziboneka bitewe n’uko usanzwe unywa inzoga.

Danielle yasobanuye ko niba usanzwe unywa inzoga cyane, uzumva umeze nk’uwigunze mu gihe utangiye kuzireka. Ariko ku bantu bazinywa gake, bashobora kumva nta munaniro bafite nyuma y’iminsi bazihagaritse.

Iyo wubahirije Dry January, ukamara igihe kingana n’ukwezi utanywa inzoga, utangira kumva impinduka nziza mu buzima, bitandukanye cyane n’ubuzima babagamo mu gihe bakizinywa.

Uru rwakubera urugendo rwiza rwo kwitekerezaho, ukamenya niba igihe cyose uzinywa, zubaka ubuzima bwawe cyangwa se niba hari icyo zangiza.

Kwizihiza Dry January byabaye umuco hirya no hino ku Isi, ku bakoresha agasembuye
Abantu biyemeza kumara iminsi 31 ya Mutarama nta gisindisha bafata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .