00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Gutwarira si indwara, ni impinduka ibaho mu mu mubiri"

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 10 August 2013 saa 06:02
Yasuwe :

Bivugwa kenshi ko umugore utwite atwarira ikintu runaka. Abenshi bakabigererany n’indwara ari abaganga bo bavuga ko ari impinduka ibaho mu mu mubiri w’umubyeyi atwite mu gihe yasamye, bikagira igihe bitangirira n’icyo birangirira. Bibaho kandi mu buryo butandukanye, bitewe n’ubuzima bwa buri muntu, buri wese akagira icyo atwarira.
Mu gukora ubushakashatsi no kumenya byimbitse ku cyo abubatse babivugaho, twegereye umubyeyi umwe ubarizwa mu mujyi wa Muhanga Batsinda Josiane w’imyaka 49, (…)

Bivugwa kenshi ko umugore utwite atwarira ikintu runaka. Abenshi bakabigererany n’indwara ari abaganga bo bavuga ko ari impinduka ibaho mu mu mubiri w’umubyeyi atwite mu gihe yasamye, bikagira igihe bitangirira n’icyo birangirira. Bibaho kandi mu buryo butandukanye, bitewe n’ubuzima bwa buri muntu, buri wese akagira icyo atwarira.

Mu gukora ubushakashatsi no kumenya byimbitse ku cyo abubatse babivugaho, twegereye umubyeyi umwe ubarizwa mu mujyi wa Muhanga Batsinda Josiane w’imyaka 49, adusangiza ku cyo azi neza ku gutwarira. Uyu avuga ko gutwarira ari impinduka ziba ku bagore igihe batwite, ariko bikagira igihe bishira. Yemera ko bibaho kuko na we byamubayeho mu gihe yari atwite inda ya kabiri.

Ati “byamabayeho mu gihe nari ntwite ngeze ku mezi atatu, ku buryo natwariye igihe kingana n’amezi abiri, aho nifuza kumva icyuya cy’umugabo wanjye, byaba na ngombwa igihe adahari nkafata umwenda we kugira ngo numve icyuya cyo mu maha."

Numukobwa Christa, umugore ubyaye imbyaro eshatu, yatangarije IGIHE, ko umuntu atwarira ibintu bitandukanye, kandi ku bwe yumva atari indwara. Ati “umuntu ashobora gutwarira kunda ya mbere, ko atari igitangaza kuko ashobora no kongera gutwarira ku ya kane. Abantu batwarira bitandukanye, kuko hari abatwarira igitaka agahora akirigata bikamuha amahoro, kimwe n’uko habaho n’abatwarira ibiribwa runaka. Ariko kandi hari n’abo bitabaho gutwarira ikintu na kimwe.”

Mu kumenya byinshi kuri iyi mpinduka iba ku bagore batwite (gutwarira), twegereye Dr Rutagengwa Bwimba Pascal umuganga mu ivuriro ryigenga La Benediction, rikorera mu mujyi wa Muhanga, adutangariza ko gutwarira atari indwara, ahubwo aba ari impinduka iba yabayeho mu mubiri w’abagore mu gihe cyabo cyo gutwita; ibyo bigatuma habaho imyitwarire idasanzwe.

Dr Bwimba Pascal kandi avuga ko iyi mpinduka ku bagore yo gutwarira ari ibintu bituruka mu njyamutima za muntu, cyane nko ku gitsina gore, rimwe na rimwe bigaragaza urukundo afitiye umugabo we igihe yamutwariye, cyangwa ikintu cyamugiye mu mutwe.

Ibi kandi muganga abigereranya nuko iyo umugore yatwariye umugabo, agahora yifuza kwihumuriza imyenda ye, ari nk’uko umuntu afata ifoto ye, akumva barikumwe cyangwa umwana baha imyenda ya nyina igihe adahari akajya ayihumuriza.

Aha umuntu yakwibaza niba ntangaruka byagira k’uwatwariye, ariko Dr Bwimba avuga ko umuntu abuze ibyo yatwariye ashobora no kwiyahura, cyangwa inda ikaba yavamo. Naho ingaruka ku mwana atwite zo, avuga ko ntaziraboneka mu bushakashatsi.

Gusa bavuga ko iyo hatabayeho gutwarira ku bagore batwite bagashaka kurya, kunywa no kubona abagabo babo hafi, hari igihe bisimburwa no guhurwa, aho noneho badashaka kubona buri kimwe cyose mu byo batwariraga, bityo n’umugabo akaba yava mu cyumba akareba aho yimukira umugore atamubona.

Dr Rutagengwa Bimbwa Pascal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages