00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukuramo inda mu buryo bwemewe mu Rwanda, bikomeye kurusha kunyuza inzovu mu mwenge w’urushinge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 June 2026 saa 07:14
Yasuwe :

Mu Rwanda, gukuramo inda biremewe mu gihe bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko kuba serivisi yemewe mu bitavuze ko buri wese uyikeneye ayigeraho mu buryo bworoshye.

Ubushakashatsi bwasohotse ku wa 27 Mutarama 2026 muri International Journal of Women’s Health bwitwa "The Non-Legal Barriers Experienced Among Adolescent Girls and Young Women in Selected Districts of Rwanda Seeking Safe Abortion Services" bugaruka byimbitse ku bijyanye no gukuramo inda mu Rwanda.

Bugaragaza ko abakobwa n’abagore bakiri bato bashaka serivisi zo gukuramo inda mu buryo butekanye bagihura n’inzitizi nyinshi zitarimo amategeko, zirimo kutamenya amakuru ahagije, ipfunwe, gutinya kumenyekana, ikiguzi cya serivisi, urugendo rurerure bajya gushaka ubufasha, ndetse n’imyitwarire ya bamwe mu batanga serivisi z’ubuzima.

Mu Rwanda, gukuramo inda byemewe iyo inda yatewe no gufatwa ku ngufu, gusambanywa n’uwo mufitanye isano ya hafi, gushyingirwa ku gahato, iyo uyitwite ari umwana utarageza imyaka y’ubukure, cyangwa iyo iyo nda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’umwana uri mu nda.

Ubushakashatsi buvuga ko serivisi ishobora gutangwa kwa muganga n’umuganga cyangwa umubyaza wabihuguriwe, mu gihe inda iri hagati y’ibyumweru bitatu na 22, keretse iyo hari impamvu zikomeye z’ubuzima bw’umubyeyi.

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge, Gatsibo na Nyagatare. Utwo turere twatoranyijwe hashingiwe no ku mibare ya 2018 yagaragazaga ko Nyagatare yari ifite abangavu batewe inda 1.465, naho Gatsibo ikagira 1.452.

Abakoze ubushakashatsi baganiriye n’abakobwa n’abagore bakiri bato 24 bari barashatse cyangwa bahawe serivisi zo gukuramo inda mu buryo butekanye, hiyongeraho ibiganiro byo mu matsinda n’ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’amadini, abarimu n’abatanga serivisi z’ubuzima.

Mu bakobwa n’abagore 24 baganiriye mu buryo bwimbitse n’abashakashatsi, 19 bari bafite imyaka irenga 18, naho batanu bari bafite imyaka 18 cyangwa munsi yayo. Abenshi bari ingaragu, kuko 22 muri bo bavuze ko batashatse.

Imbogamizi ya mbere yagaragajwe ni uko serivisi zitaboneka hafi. Bamwe mu baganiriye n’abashakashatsi bavuze ko bagombaga gukora ingendo ndende kugira ngo bagere ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima kibasha kubaha serivisi. Umwe mu bakobwa b’i Nyagatare yavuze ko urugendo rwo kuva mu rugo ajya kwa muganga rwamutwaraga amasaha abiri buri munsi, kandi ko amafaranga y’ingendo yonyine yageze ku bihumbi 50 Frw.

Ikiguzi na cyo cyagaragaye nk’inzitizi ikomeye. Hari abavuze ko bishyuye 50.000 Frw cyangwa 60.000 Frw kugira ngo bahabwe serivisi, abandi bakishyura andi mafaranga y’imiti, ibiribwa n’ingendo.

Umwe mu bagore yavuze ko nyuma yo gukuramo inda yagize ibibazo, akamara ibyumweru bibiri mu bitaro, agera aho atanga 310.000 Frw ku miti no ku bindi byari bikenewe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hakiri ikibazo ku myumvire y'abanyarwanda ku bijyanye no gukuramo inda mu buryo bwemewe n'amategeko

Ku muntu utishoboye, ayo mafaranga ashobora kuba impamvu yo gutinda gushaka serivisi, kuyireka burundu cyangwa kujya mu nzira zitemewe zishobora kumushyira mu kaga.

Ikindi ni uko kutagira amakuru ahagije ari imwe mu mpamvu zituma bamwe bakuramo inda mu buryo bwa magendu.

Hari uwavuze ko atari azi ko serivisi zo gukuramo inda mu buryo butekanye ziboneka mu mavuriro yemewe, ahubwo yari azi uburyo bwa gakondo. Yavuze ko yigeze kunywa ibyatsi, akanashyirwamo ibintu mu myanya ndangagitsina, bimuviramo kuremba bikomeye kugeza ubwo yamaze ibyumweru bibiri muri koma.

Indi ngingo ikomeye ni imyitwarire ya bamwe mu batanga serivisi z’ubuzima. Ubushakashatsi buvuga ko hari abakobwa n’abagore babanje gutukwa, gucirwa urubanza cyangwa gusiragizwa mbere yo guhabwa serivisi.

Hari n’abavuze ko abaganga banze kubafasha kubera imyemerere yabo cyangwa uko babonaga gukuramo inda.

Ibanga ry’umurwayi na ryo ryagaragaye nk’ikibazo gikomeye. Bamwe mu baganiriye n’abashakashatsi bavuze ko batinyaga ko amakuru yabo amenywa n’abandi bantu. Hari abavuze ko ku ivuriro bumvaga batashyizwe ahantu hihariye, cyangwa ko abakozi bamwe batabafashije mu buryo bwubaha ubuzima bwabo bwite. Ku mukobwa ukiri muto, gutinya ko ababyeyi, abaturanyi, abo bigana cyangwa abo bakorana bamenya ko yashatse serivisi yo gukuramo inda, byagaragaye nk’ibishobora kumubuza kujya kwa muganga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda, amadini afite uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu. Ivuga ko Abakirisitu bangana na 93% by’abaturage, barimo Abagatolika 44%, Abaporotesitanti 38% n’Abadivantisiti 12%, mu gihe Abayisilamu bangana na 2%, naho abavuga ko nta dini bafite bakaba 0,4%. Kuba amadini menshi atemera gukuramo inda bituma ipfunwe n’igitutu cy’umuryango birushaho gukomera ku bantu bashaka iyi serivisi, nubwo baba bari mu byiciro amategeko yemera.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko ku Isi habaho inda zitateganyijwe miliyoni 121, aho 60% zirangira zikuwemo.

Muri Afurika, 13% by’inda zose zirangira zikuwemo, kandi 97% by’izo nda zikurwamo mu buryo bwa magendu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages