00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo umubyeyi wonsa akwiye kwitwararika

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 9 March 2015 saa 11:57
Yasuwe :

Umubyeyi iyo atwite usanga yigengesera mu mirire ndetse n’isuku, bagafata amafunguro arimo intungamubiri zose zifasha umwana n’umubyeyi kugira ubuzima bwiza, nyamara nyuma yo kubyara hari abibwira ko biba bihagarariye aho.

Ikinyamakuru topsante kigaragaza ko igihe umubyeyi yabyaye ataaba ari igihe cyo kutagira ibyo witwararika, ko ahubwo aba ari igihe cyo kugira byinshi witwararika mu mirire no mu isuku ndetse no mu mibereho rusange, kuko iyo ateshutse gato bigira ingaruka zikomeye ku mikurire y’umwana we.

Dore bimwe muri byinshi umugore wonsa akwiriye kwirinda mu mirire, dore ko isuku yo igomba guhoraho:

Ibinyobwa bisembuye

Iyo umubyeyi wonsa anywa ibinyobwa bisembuye , ubumara (alchool) bunyura mu mashereka maze umwana we akajya asinzira imburagihe (somnoler) maze akanadindira mu mikurire.

Itabi

Niba bibujijwe ku mubyeyi utwite kumywa itabi noneho birategetswe ku mubyeyi wonsa kurinywa kuko ryangiza imyanya y’ubuhumekero bw’umwana we.

Kwirinda ikawa nyinshi

Kafeyine iba mu ikawa irihutaa cyane mu mashereka kandi kugira ngo ishire mu mubiri w’umwana bitwara igihe kinini kurenza mu bantu bakuze.

Iyo umubyeyi arengeje udutasi dutatu ku munsi, kafeyine igira ingaruka ku buzima bw’umwana we mu mikurire yubwonko.

Abanyarwanda baravuga ngo « Amagara aramirwa nta merwa » abashaka kurinda abana babo ibibazo byo kudindira n’indwara zitandukanye mwitwararike kuri ibi ibi bintu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages