00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu biribwa bigira uruhare mu kurwanya umunaniro n’umunabi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 8 July 2013 saa 10:59
Yasuwe :

Kugira umunabi, umunananiro ukabije bitewe n’impamvu zitandukanye, bishobora kwirindwa, bitewe n’ibiribwa umuntu ariye bigizwe n’intungamubiri zitandukanye zigira uruhare mu guhangana n’umunaniro hamwe n’umunabi. Muri ibyo biribwa havugwamo n’ibikungahaye kuri manyeziyumu.
Inkuru dukesha doctissimo ivuga ko ibiribwa bitandukanye bigira uruhare mu guhangana n’umunaniro hamwe n’umunabi. Ibyinshi muri byo biboneka no hirya no hino mu masoko atandukanye yo mu Rwanda.
Bavuga ko kurya shokora (…)

Bavuga ko kurya shokora ku rugero ruringaniye bigira uruhare mu kurwanya umunabi, kubera ibyitwa “phényléthylamine” na “Amphétamines” byiganjemo bigira uruhare rukomeye mu kurwanya umunaniro n’umunabi.

Ibiribwa birimo manyeziyumu nabyo bikaba ingenzi, kuko ituma imyakura ikora neza, kandi n’umutima ugatera neza.

Inyanya mbisi: Zigira uruhare mu kurwanya umunaniro kuko zibonekamo umunyungugu wa feri na potasiyumu ndetse na vitamine C na B.

Tungurusumu: Igira uruhare mu kurwanya umunaniro n’umunabi kuko ikungahaye kuri vitamine C na B6, umunyungugu wa feri na Manyeziyumu, Sufure ndetse na kalisiyumu, ikanafasha kandi mu gutuma imiyoboro y’amaraso ikora neza, kandi ikongera imbaraga n’ubudahangarwa bw’umubiri.

Amafi n’imbuto: Nabyo bigira uruhare rukomeye mu guhashya umunaniro n’umunabi, kuko akungahaye ku byitwa “omega3” ndetse n’umunyungugu wa Fosifore irinda urwungano rw’ubwonko kuba rwahungabana. Ikize kandi kuri vitamine B5, B9, na B12 z’ingenzi mu kurwanya umunaniro.

Ibinyampeke: Muri rusange, nabyo bikaba bigira uruhare mu guhashya umunabi n’umunaniro, tutigabiwe gukora siporo, hamwe no gufata umwanya wo kuruhuka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages