00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Artemisia annua igiti gitanga umuti wa malariya kidaciye mu nganda

Yanditswe na
Kuya 15 March 2012 saa 09:28
Yasuwe :

Artemisia annua ni igiti kimeze nk’ikimera cya Munukanabi cyihanganira ubutaka ubwo ari bwo bwose budakunda kumagara cyane. Iki gihingwa kivura indwara ya malariya kuko ari cyo kivamo ibinini byitwa Cortem bisanzwe bivura iyo ndwara mu Rwanda.

Iki gihingwa cyazanywe mu Rwanda n’umushinga ugamije iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda w’abadage( Agro Action Allemande) ugamije ko Abanyarwanda bagihinga bakajya bakifashisha mu gihe bahuye n’uburwayi bwa malariya nk’uko bitangazwa na Mbera John umukozi w’uyu mushinga mu bijyanye n’ubuhinzi bw’iki kimera.

Mbera avuga ko iki kimera kifitemo umuti wa Coartem 100% uretse ko mu nganda bongeramo ishwagara kugirango ibi binini bya coartem bishobre kumara igihe kinini bitarangirika.

Umuti ukomoka kuri iki kimera ukorwa mu bitandukanye, kuko rimwe uva mu bibabi by’iki gihingwa bikiri bibisi ubundi umuntu akabanza akanika bya bibabi byamara kuma bigasebwa. Ifu yavuye kuri iki gihingwa rimwe umuntu akaba ashobora kuyivanga n’icyayi mbere yo kuwuha umurwayi wa malariya cyangwa akaba yayivanga n’icyayi.

Umushinga Agro Action Allemande usaba Abanyarwanda ko mu gihe bamaze guhinga iki gihingwa bazajya bawusaba kubegera ukabasobanurira ingero zikoreshwa mu kuvura.

Mbera umukozi w’uyu mushinga avuga ko mu buvuzi umuvuzi afata garama 10 z’uyu muti akazivanga na kimwe cya cumi cya litiro y’amazi akabiha umurwayi wa malariya usabwa kunywa inshuro eshatu ku munsi.

Iki gihingwa kandi ntikivura malariya gusa kuko kinatera ubushake mu gushaka ifunguro ( appétit) ndetse kikaba kinatera umwuka mwiza mu kanwa.

Artemisia annua kandi ifasha ababana na virusi itera SIDA mu kugarura imbaraga nk’uko bitangazwa na Murindangabo Theophile uvuga ko yakoresheje uyu muti mu gihe yari afite abasirikare 309 ndetse atanabasha kugira icyo yikorera, ariko kuri ubu akaba avuga ko yagaruye imbaraga ndetse ajya no guhinga kure nta kibazo kandi mbere atarabishoboraga nyamara ifunguro yafataga mbere akibura izo mbaraga akaba ari naryo agifata kugeza ubu.

Iki gihingwa cyatangiye gutuburwa mu Rwanda gihabwa abahinzi b’intangarugero mu Ntara y’Amajyepfo. Habiyaremye Eugene ni umwe muri abo bahinzi wanatangiye gukoresha uwo muti ku barwayi batandukanye, we avuga ko byari nko gukora igerageza.

Igihingwa cya Aritemiziya Anuwa kimaze imyaka 2000 gikoreshwa mu gihugu cy’u Bushinwa. Mu Rwanda kikaba kimaze umwaka n’igihe kihageze kimaze kugezwa mu turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo dukorerwamo n’uyu mushinga aritwo Muhanga, Ruhango na Nyanza. Iki gihingwa gisarurwa nyuma y’amezi atatu aho hasoromwa amababi. Mu kugitera hafatwa agashami gatoya kagashyirwa mu butaka.

Artemisia annua

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages