Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 45 na 65, aho abariye amafunguro akungahaye ku ntungamubiri bagaragaye nk’abakiri bato kurusha abariye afite intungamubiri nke.
Ku rundi ruhande, muri abo bariye amafunguro akungahaye ku ntungamubiri, abariye ayongerewemo isukari byagaragaye ko kwa kugaragara nk’abakiri bato kwagabanutseho.
Icyo abashakashatsi bise amafunguro yongerewemo isukari, ni ya yandi ashyirwamo isukari yavuye mu nganda mu gihe ategurwa. Ayo yiganjemo ibinyobwa biryohereye cyangwa imigati n’ibindi bikorwa nkayo hifashishijwe bene iyo sukari.
Ibiribwa bigira isukari kamere nk’amata, imbuto cyangwa imboga ntibyari muri icyo cyiciro.
Iyo nyigo nshya iri mu za mbere zigaragaje isano hagati yo kurya ibyongerewemo isukari no kugaragara nk’ukuze.
Abo bashakashatsi banashimangiye ko ari yo nyigo ya mbere icukumbuye iryo huriro mu bagore b’Abirabura n’Abazungu bafite imyaka iri ku mpuzandengo ya 39.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!