Impuguke mu by’ubuzima zemeza ko atari byiza gufungura ibikoresho bikoresha za amashanyarazi nka firigo, televiziyo n’ibindi byashaje kuko biba bifite amavuta atera kanseri yitwa PCBs (Polychlorinated biphenyl) cyangwa POPs (Persistent Organic Pollutants).
Ayo mavuta agaragara mu bikoresho bikoresha amashanyarazi n’iziyatanga (Moteri) atera kanseri cyane cyane iyo umuntu acokoje cyane ibyo bikoresho bimaze gusaza.
Uretse kuba atera kanseri, amavuta ya PCBs agira ingaruka cyane ku ruhu, agatera kubyimba kubyimba (goute), kuribwa cyane mu nda n’ubundi burwayi bunyuranye bukunze kuza nyuma y’igihe uhuye n’ayo mavuta waba uyariye, uhuye nayo cyangwa se uhumetse umwuka wayo.
Umwe mu mpuguke mu by’ubuzima, Gashugi Elisee, ari mu bakoze inyigo ikangurira Abanyarwanda kwirinda aya mavuta ya PCB. Ashimangira ko hari bikoresho nk’ibi bikigaragara mu ngo z’abaturage byiganjemo za Televiziyo na firigo za kera birimo ayo mavuta.
Ati “Ayo mavuta agaragara cyane cyane mu ma ‘transfo’ atanga ingufu z’amashanyarazi ariko anaboneka mu mafirigo ya kera, amateleviziyo ya kera, ibikoresho byo muri za laboratwari na za DDT (umuti washyirwaga mu bishyimbo ngo wice imungu) ariko muri rusange n’ibindi bya kera bikwiye kwitonderwa.”
Iyi mpuguke isaba Abanyarwanda kwirinda gukoresha uko babonye ibyo bikoresho,bakarinda abana kubikinisha , kuko nabyo biri mu bishobora gutuma bibanduza.
Uretse ibi, Gashugi, usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ikoranabuhanga anavuga ko umwuka uturuka mu gutwika amapine n’ibikoresho biri muri ‘plastiques’ uba urimo ubuhumane bufite ubumara bwa za PCBs.
Mu kumara impungenge abaturage, kuri izi mashini zifite aya mavuta atera kanseri zigikoreshwa, Remy Norbert Duhuze, umuyobozi w’ishami ryo kubahiriza amategeko no kugenzura iyangirika ry’ibidukikije muri REMA, avuga ko iki kigo cyashyizeho umushinga gifatanyijemo na n’ikigo cy’ingufu, REG kugira ngo hacibwe izi moteri zikoresha PCBs.
Yagize ati “Twashyizeho gahunda kugira ngo duhagarike iyinjizwa mu gihugu ry’amamashini akoresha PCBs, ubu izitagikoreshwa ntizigitezwa cyamunara nk’uko byahoze, izindi zirenga 220 zikoreshwa zirimo PCBs tugiye gutangira kubaka aho zizashyirwa mu ngunguru tuzagura tukazazohereza mu bihugu bifite ibikoresho byo kuba byazikuramo izo PCBs.”
Duhuza asaba abaturage ati “Ibikoresho dufite ubwabyo kubitwika si byiza kuko byangiza bafite ibyo bikoresho kubishyikiriza inzego zibishinzwe.
Ati” Ubonye igikoresho ukeka ko kirimo PCBs wakwegera REMA cyangwa izindi nzego zibifitiye ubushobozi (nka REG) ukagirwa inama y’uko byakurwaho mu buryo butangiza ubuzima bwabo n’ibidukikije muri rusange.”
Impuguke Gashugi avuga ko umuntu ukoresha ibyo bikoresho agenda yandura gahoro gahoro.
Yagize ati “Ubundi imyanda iri mu mubiri irasohoka, ariko nk’umuntu ukoresha firigo za kera cyangwa se ibindi bikoresho byo mu nzu birimo PCBs igihe kirekire atabizi bigenda byiyubaka mu mubiri igihe kinini hakazavamo indwara nka za Kanseri.”
“Inama ya mbere nagira abantu ni ukwirinda cyane gukoresha ibikoresho bya kera bikenera amashanyarazi nka televiziyo, amafirigo, n’ibindi byo muri Laboratwari kuko akenshi biba birimo PCBs kandi bo baba batabizi Ikindi ni uko iyo barangije kubikoresha ntibagomba kubikinisha cyangwa se kubifungura, cyangwa kubijugunya aho babonye kuko baba batazi ibirimo byabatera ingaruka nk’ayo mavuta ya PCBs.”
Ibikoresho birimo PCBs byiganjemo ibyakozwe mu myaka ya 1930, kuzamura, ubwo aya mavuta yakoreshejwe cyane n’inganda zikora za ‘transfo’ n’ibindi bikoresho bikenera cyane amashanyarazi.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibikoresho bifite cyangwa bikoreshwamo PCBs byaciwe mu 1979.
Ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), u Rwanda rwihaye intego yo guca toni zirenga 500 z’amavuta atera kanseri, ziri mu byuma bitanga ingufu (transfo) bikoreshwa na REG hirya no hino mu gihugu.
Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ya Stockholm yo mu 2001 u Rwanda rwashyizeho umukono, yerekeranye n’uko mu mwaka wa 2015 hazaba haciwe burundu ibikoresho byose bigaragaramo aya mavuta ashobora gutera kanseri PCBs (Polychlorinated biphenyl) cyangwa POPs (Persistent Organic Pollutants) yanduza ibidukikije.
Iyi gahunda yo guca amamashini akenera cyangwa arimo amavuta ya PCBs ije yunganira iyo guca amabati arimo ubumara bwa ‘asbestos’, nayo yaciwe mu Rwanda, Abanyarwanda bose bakaba basabwa kwitabira iyi gahunda ireba cyane ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO