Nibura ku isi hose, abantu miliyoni 48.5 bafite icyo kibazo, mu gihe nibura 15% by’ingo ziri ku isi, abashakanye bazirimo bafite ikibazo cyo kubura urubyaro.
Inzobere mu buvuzi zivuga ko umuntu yabuze urubyaro iyo amaze nibura amezi 12 akora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko akaba adashobora gutera inda cyangwa gutwita.
OMS ivuga ko ari ikibazo kigira ingaruka nyinshi ku bashakanye, harimo kugira ihungabana n’ubundi burwayi bwo mu mutwe ndetse bikaba byanagira ingaruka ku musaruro mu kazi kabo, imibanire yabo n’ibindi.
Nubwo ari ikibazo cyibasira abagabo n’abagore, OMS ivuga ko abagore aribo bahababarira cyane kuko akenshi bifatwa nk’aho aribo kibazo cyo kubura urubyaro mu muryango.
Dr Hassan Sibomana ushinzwe ishami ryita ku bana n’ababyeyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yabwiye New Times ko mu Rwanda kubura urubyaro bikiri ikibazo kigirwa ibanga kubera imyumvire.
Ati "Abenshi mu bafite iki kibazo bajya gushaka inzobere bucece ugereranyije n’uburyo izindi serivisi z’ubuzima zitabirwa. Ntabwo bafunguka ngo babivuge kuko kubona umwana muri sosiyete bifatwa nk’ikintu cy’agaciro."
Kubura urubyaro bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye nk’imyaka y’umuntu, uturemangingo muzi twe, impamvu z’ubuzima bwe n’ibindi.
OMS ivuga ko inshuro nyinshi ikibazo gikunze kugaragara nk’igituma umuntu abura urubyaro ari ibibazo mu myanya myibarukiro nko muri nyababyeyi, imirerantanga, imisemburo itaringaniye n’ibindi.
Ku bagabo hari ubwo biterwa n’uko umubiri we udakora intanga cyangwa ugakora izifite imbaraga nke, imisemburo itaringaniye n’ibindi.
Imyitwarire y’umuntu nayo ishobora kugira uruhare mu gutuma abura urubyaryo nko kunywa itabi cyangwa inzoga nyinshi, umubyibuho ukabije n’ibindi.
Abafite ibi bibazo bagirwa inama yo kugana inzobere mu buvuzi, hagasuzumwa impamvu zitandukanye zishobora kubitera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!