00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi bakwiye kwirinda amakosa yose yakorwa mu guha abana imiti

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 28 July 2012 saa 01:08
Yasuwe :

Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara ku bana bakiri bato bafite hagati y’amezi 6 n’imyaka 5 ni uko usanga hari abana bahora ku miti, bakarwara inkorora idakira, inzoka, n’ibindi. Nyamara usanga akenshi ababyeyi baha abana imiti batabyitondeye bikagira ingaruka ku buzima bw’umwana cyane cyane iyo batakurikije uko babibwiwe na muganga.
Amwe mu makosa akunze gukorwa mu guha umwana
Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye n’umucuruzi w’imiti y’abantu (Pharmacien Eric), ukorera muri (…)

Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara ku bana bakiri bato bafite hagati y’amezi 6 n’imyaka 5 ni uko usanga hari abana bahora ku miti, bakarwara inkorora idakira, inzoka, n’ibindi. Nyamara usanga akenshi ababyeyi baha abana imiti batabyitondeye bikagira ingaruka ku buzima bw’umwana cyane cyane iyo batakurikije uko babibwiwe na muganga.

Amwe mu makosa akunze gukorwa mu guha umwana

Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye n’umucuruzi w’imiti y’abantu (Pharmacien Eric), ukorera muri Pharmacie Ineza, ari mu nyubako ya shyashya ya T2000 mu Mujyi wa Kigali yadutangarije ko hari amakosa akorerwa nu bumenyi buke mu bijyanye n’ubuzima cyangwa se uburangare.

Dore amwe mu makosa akorwa n’ababyeyi mu guha abana babo imiti:

1. Kudaha umwana umuti nk;uko bikwiye: Harimo kutubahiririza amasaha, ndetse no kutubahiriza urugero rukwiriye (quantity).

2. Kutubahiriza uburyo bwo kumuha imiti: Hari imiti inyobwa mbere cyangwa nyuma yo kurya, hari isinziriza isaba kunyobwa nijoro, hari isaba guhindura imirire y’umwana kuko imuca intege, hari isaba kuyicugusa mbere yo kuyinywa, n’ibindi.

3. Kutubahiriza kurangiza iminsi umwana agomba kunywa umuti;

4. Kwibagirwa kuwumuha, ugasanga hari nk’umunsi umwana atanyoyemo umuti,

5. Kuwusangira n’abandi: Umuti ugenewe umwana umwe ukanyobwa n’abana babiri cyangwa batatu,

6. Kudasuzumisha umwana ahubwo akajya kugura umuti muri pharmacie atawandikiwe na Muganga (automedication), ibi bishobora gutuma uha umwana umuti utajyanye neza n’indwara afite.

Bimwe mu byafasha ababyeyi guha umwana umuti neza

1. Gusoma agapapuro kaba kari imbere mu muti kugira ngo ubone ibisobanuro bihagije ku muti, unareba ko muganga yaba yanditse umuti ujyanye n’umwana wawe koko.

2. Byaba byiza umubyeyi yihereye umwana umuti ntabiharire umukozi, cyane cyane ko mu gihe umwana arushya mu gufata umuti hari umukozi utabyihanganira akaba yabyihorera. Bishoboka wasaba uruhushya ku kazi ukajya kuwumwihera.

3. Gusobanurira neza umukozi cyangwa undi muntu usigarana umwana uko ari buhe umwana umuti kandi amasaha yagera ukamwibutsa, ukaza kandi kwibuka kureba ko yawumuhaye (kumubaza, kureba ko umuti wagabanutse).

4. Kubika neza umuti: Kuwupfundikira, kumenya umuti udashyirwa ahantu hashyushye, kutawushyira aho umwana yagera. Byaba byiza ugize ahantu hamwe habikwa imiti kandi ukajya wibuka kureba igihe uzarangiriza igihe.

Ingaruka ku buzima bw’umwana bitewe no kudaha umwana umuti neza.

1.Kudakira indwara kubera ko umubiri we wamenyereye umuti (resistance) bikaba byasaba gukoresha imiti ikomeye

2. Guhora ku miti bishobora gutera umwana izindi ndwara,

3. Kudakura neza kubera guhorana uburwayi.

Ikindi ni uko ku babyeyi bafite abana bato hari imiti bagomba kuba bicaranye bakaba bayitabaza mu gihe umwana arwaye bikamurinda kuremba, ariko kandi ntibibuza kujya kwa muganga. Iyo miti ni iyi:

1. Imiti y’umuriro hamwe n’akuma gapima umuriro (thermometer),

2. Imiti ihagarika guhitwa (diarrhea),

3. Imiti yoza ibisebe.

Byaba byiza kandi ubajije muganga ukwandikiye iyo miti ibisobanuro bya ngombwa cyangwa muri pharmacie uguriye mo imiti; ugasobanuza byimazeyo uburyo wakoresha iyo miti ukanabyigisha umukozi cyangwa undi muntu urera umwana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages