Umwana wapfuye ni uwo mu karere ka Gisagara. Byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo uba 322.
Umuntu waherukaga kwicwa na Covid-19 ari muto cyane ni umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wapfuye tariki 12 Ukuboza 2020.
Abantu 68 nibo banduye kuri uyu wa Gatanu, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 23 812. Hakize abantu 210 bituma abamaze gukira baba 22 015. Abakirwaye ni 1475 barimo bane barembye.
Kuri uyu wa Gatanu hakingiwe abantu bashya 275 bituma abamaze gukigirwa bose baba 349 702.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
16.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umwana w’umukobwa w’amezi 5 witabye Imana i Gisagara / Condolences to family of 5-month old girl who passed away in Gisagara / Condoléances à la famille d’une fille de 5 mois qui est décédé à Gisagara. pic.twitter.com/WKAZ4rTp6k
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 16, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!