00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka urashize Coronavirus igeze mu Rwanda: Incamake y’ibyaranze ibihe bidasanzwe ku gihugu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 March 2021 saa 08:54
Yasuwe :

Umwaka urihiritse Coronavirus yaciye Abanyarwanda ku muco gakondo wo guhoberana igeze mu gihugu. Ni ibihe bigoranye bikiriza bamwe ayo kwarika ku bw’imirimo batakaje imiryango igahungabana, gusa aho bigeze hari icyizere cy’ubuzima.

Abasaga ibihumbi 20 banduye iki cyorezo, 276 kirabahitana naho 18.500 baragikira. Ubukungu bwasubiye inyuma, amashuri n’insengero birafunga, iby’utubari byo biracyari amateka ntawe uzi igihe abatunzwe natwo bazongera kwinjiriza.

Iyo nzira y’umusaraba iri gucibwamo n’Isi yose, yacishije bugufi abakomeye babona ko ntacyo bari cyo, berura ko igikenewe ari ugushyira hamwe kw’ibihugu byose.

Mbere ya 2020, ntawumvaga ko agapfukamunwa kazahinduka umwambaro w’ibanze ku Isi hose, gukaraba intoki bikaba umuco, ikoreshwa ry’umuti usukura intoki rigafata intera ikomeye n’abatawuzi bakawugura.

Isi yose yinjiye mu bihe by’akaga, haba ibihugu bikize cyangwa ibikennye nta wongeye kugoheka.

  Uko icyorezo cyinjiye mu Isi

Ku wa 31 Ukuboza 2019 u Bushinwa bwatangaje ko bwatewe n’indwara imeze nk’ibicurane yandura vuba, bikekwako yavuye mu isoko ricuruza inyama ry’i Wuhan mu Ntara ya Hubei.

Mu minsi umunani icyo gihugu cyasobanuye ko iyo ndwara byagaragaye ko ari ubwoko bushya bw’agakoko ka SARS-COV (Coronavirus) kibasira imyanya y’ubuhumekero, kaherukaga kuhatera hagati ya 2002 na 2004 hagapfa 774.

Ku wa 13 Mutarama muri Thailand habonetse umuntu wa mbere ufite Coronavirus, hakurikiraho u Buyapani na Koreya y’Epfo, Asia iba ikwiriyemo icyorezo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryabonye bikaze riburira abatuye Isi ndetse ritanga amakuru yose azwi kuri iyo ndwara, ibimenyetso byayo biratangazwa hose.

Ibihuha byahawe umwanya karahava, bamwe bati “Ni igihano cy’Imana” abandi bati “Virus yarakozwe irabacika igera mu bantu”. Benshi bacitse ururondogoro ariko amakuru yari make cyane haba no mu nzego z’ubuzima.

Ku wa 20 Mutarama 2020, Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zabonye umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Nyuma y’iminsi itatu, ku wa 23 Mutarama Wuhan yashyizwe muri Guma mu rugo, icyo gihe nta muntu wari wemerewe gutarabuka ngo atembere bimwe bisanzwe kuko hirindwaga ko abantu bakomeza guhererekanya uburwayi bwanduraga ku muvuduko uhambaye; aho abantu batangiye kubona ko noneho nta mikino irimo.

Budakeye kabiri, mu Bufaransa hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyo cyorezo.

Habura umunsi umwe ngo ukwezi kuzure indwara imenyekanye, Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yayikomojeho bwa mbere yemeza ko ari “icyorezo cyugarije Isi”.

Yagize ati “Ndatanga impuruza mu rwego rw’ubuzima, hakenewe ko amahanga yita ku cyorezo cya Coronavirus nshya kiri gukwirakwira Isi yose. Impungenge zacu zishingiye ku murego iyi virus ifite mu gukwirakwira uzatuma igera mu bihugu bifite inzego z’ubuzima zitabasha guhangana nayo.”

Ibihugu bitandukanye byatangiye gushyira mu kato k’iminsi 14 abaheruka mu Bushinwa, ingendo z’indege zirahagarikwa n’imipaka irafungwa.

Afurika yari isigaye itaragerwamo n’icyo kibi, ku wa 14 Gashyantare mu Misiri haboneka ubwandu bwa Coronavirus.

Icyorezo cyakomeje guca igikuba, udupfukamunwa dutangira kwambarwa mu bihugu byinshi ndetse bitangira gutera umuti wica udukoko ahahurira abantu benshi.

Byakomereje mu Butaliyani, mu minsi mike igihugu cyose cyuzura imiborogo kubera umubare munini w’abicwaga n’iki cyorezo umusubirizo. Hakurikiyeho u Budage, Espagne n’u Bwongereza.

Muri Afurika icyorezo cyaturutse mu bihugu by’Abarabu, Misiri, Algerie gikomereza muri Nigeria, Tunisie, Maroc, Sénégal na Afurika y’Epfo. Ibihugu nka Cameroum, Burkina Faso, Kenya, Côte d’Ivoire, Ghana, Gabon, Guinea, Sudani na Ethiopia byatangaje ubwandu.

Kera kabaye, ku wa 10 Werurwe indwara yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rutangira gukaza ingamba kuko umuturanyi warwo wa bugufi yari yibasiwe.

  Coronavirus mu Rwanda

Ku wa 14 Werurwe 2020, ni bwo mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere ufite icyorezo cya Coronavirus. Yari Umuhinde wageze mu Rwanda avuye Mumbai ku wa 8 Werurwe, nyuma y’iminsi itandatu agira ibimenyetso byayo ajya kwivuza ku Bitaro bya Kibagabaga, ayikekwaho afatwa ibipimo, ibisubizo bigaragaza ko yarwaye.

Ni inkuru benshi bumvise batangira guhinda imishyitsi, ubwoba buba bwinshi muri benshi kuko nta wari uzi uburyo bwo kwitwara mu gihe nk’icyo cy’icyorezo.

Nyuma y’umunsi umwe hagaragaye abandi babiri banduye, imibare ikomeza kugenda yiyongera ariko bidakanganye kuko mbere y’uko icyorezo kigera mu gihugu hari harafashwe ingamba zo kucyirinda.

Hari harashyizweho kandagira ukarabe, gusuhuzanya mu ntoki bitemewe kandi hari itsinda rihuriyemo abayobozi batandukanye, rihabwa inshingano zo guhashya icyorezo. Abagaragaje kugenda biguru ntege muri urwo rugendo byabagizeho ingaruka,ari nabyo byabaye intandaro yo kwegura k’uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

  Ubuzima bwahise buhinduka

U Rwanda nk’igihugu cyari kiryamiye amajanja guhangana na Coronavirus, ku wa 22 Werurwe rwashyizeho Guma mu rugo, ibikorwa byose birafunga, ingendo zirahagarara, ibyumvwaga i mahanga Abanyarwanda batangira kubibonesha amaso yabo. Hatangiye kwibazwa uko ubuzima bumera abantu badakora birayoberana, abari bafite uko bahagaze bihutiye guhaha nk’abacuranwa, ariko icyo gihe ab’amikoro make na ba bandi baryaga ari uko bakoze, batekerejweho.

Abacuruzi bazamuye ibiciro Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irakomakoma, abantu babuzwa guhererekanya amafaranga mu ntoki, ndetse na Banki Nkuru y’Igihugu ibuza kubikuza ari hejuru ya miliyoni 1 Frw ku munsi.

Ni amabwiriza yagoye benshi ariko bagerageza kwitwararika, ibintu Perezida Paul Kagame yabashimiye mu ijambo yavuze bwa mbere nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye Coronavirus.

Yagize ati “Kuva aho umurwayi wa mbere [wa COVID-19] agaragariye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize,buri wese yagize uruhare kugira ngo agire icyo akora. Ndabashimira mwese ubufatanye,ubwitange, no kumvira amabwiriza mukomeje kwerekana.”

Imibare y’abandura yariyongereye, Guma mu rugo yagombaga kumara ibyumweru bibiri yongerwaho ibindi, abantu barushaho kwiheba bibaza amaherezo yabyo. Nyuma y’iminsi 40 bari muri Guma mu rugo, Abanyarwanda bemerewe gusubira mu buzima busanzwe.

Ku wa 4 Gicurasi Guma mu rugo yakuweho abantu basubira mu mirimo. Nubwo ubuzima bwari bugarutse mu murongo ho buke, hagiyeho amabwiza yasimburanyijwe kenshi hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo.

Amasaha yo gutaha yaragabanyijwe, kwambara agapfukamunwa biba itegeko, abakozi baragabanywa, moto n’amagare birahagarikwa, abantu bakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga bahererekanya amafaranga, utubari n’insengero bikomeza gufunga.

Iminsi yarahise icyorezo gihindura isura, tariki 31 Gicurasi uwa mbere ahitanwe na Coronavirus. Byakangaranyije benshi ndetse bituma Abanyarwanda bemera cya cyorezo bamwe bakerensaga noneho ko cyica.

Imibare y’abandura yaratumbagiye maze uduce tumwe dushyirwa muri Guma y’umwihariko, bigeze muri Kanama abandura bagera kuri 200 ku munsi. Hafashwe ingamba zikarishye, amasoko arafungwa, isuku irakazwa, n’abantu barapimwa.

Mu Ukwakira icyorezo cyatanze agahenge, amashuri amwe arafungurwa ibintu bisa n’ibisubiye mu buryo.

Agahenge ariko ntikatinze kuko muri uko kwezi icyorezo cyadukiye amagereza kiyogoga imwe ku yindi, mbese nk’aho cyabaye gatumwa.

Mu Ugushyingo Leta yongeye gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe, abakora siporo bazisubiramo kuko imibare y’abandura n’abapfa yagendaga igabanuka.

Mu Ukuboza 2020 byongeye kudogera, abantu bandura ari benshi abandi bapfa umusubirizo. Impfu ebyiri mu cyumweru zavuyeho, bigeza aho hapfa barindwiku munsi umwe.

Ku wa 4 Mutarama ingendo zihuza uturere zarahagaritswe, amabwiriza arongera arakazwa ariko biba iby’ubusa imibare ikomeza kwiyongera, maze tariki 19 Mutarama Kigali isubizwa muri Guma mu rugo.

Uburezi bwaradindiye abanyeshuri bariheba, ababyeyi bo bakibaza ahazaza h’imyigire y’abana babo bakifata ku munwa.

Kera kabaye Kigali yarakomorewe, abantu barongera barakora, ariko ibikorwa bimwe bikomeza gufunga.

Nubwo uwo mwaka ushize waranzwe n’umwijima, ubu urumuri rutangiye kwaka kuko inkingo za Covid-19 zarabonetse, ndetse u Rwanda rumaze kwakira doze z’izo nkingo zirenga ibihumbi 392.

Ibikorwa byo gukingira birarimbanyije, ndetse Minisante irateganya ko bitarenze Kamena 2022 Abanyarwanda 60% bazaba barakingiwe.

Abaryaga ari uko bakoze bahawe ibyo kurya mu bihe bya Guma mu rugo
Abaturarwanda bakunze kurangwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo mu bihe bitandukanye
Aha ni umunsi Kigali yari imaze gukurwa muri Guma mu rugo y'umwihariko, abantu bari muri Gare ya Nyabugogo basubira mu mirimo
Ahasangwaga abantu bafite ubwandu bwa Coronavirus habanzaga guterwa umuti wica udukoko. Aha ni mu Isoko ryo kwa Mutanga i Nyabugogo
Amasoko atandukanye yarafunzwe hirindwa Coronavirus, abacuruzi bagashyirwaho aho gukorera hadafunze
Byageze aho Leta ifata gahunda yo gufata ibipimo bya Coronavirus ahahurira abantu hose hakipimisha ubishaka ku buntu
Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney ari mu bahawe urukingo rwa Coronavirus ku ikubitiro
Hafashwe ibipimo bya Coronavirus aho bishoboka hose mu masoko no kwa muganga kugira ngo hamenyekane uko icyorezo gihagaze
Hirya no hino hashyizweho abakorerabushake bibutsa abantu kubahiriza amabwiriza mu kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo
Icyorezo cyatanze agahenge hashize amezi umunani aba ari bwo amwe mu mashuri afungurwa
Ku wa 3 Werurwe 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kwakira inkingo za Coronavirus, icyiciro cya mbere hakiriwe 240.000 za AstraZeneca mu gihe icya kabiri cyakiriwe ari iza Pfizer zingana na 102.960
Insengero zagiye zifungwa zikongera zigafungurwa mu bihe bitandukanye hakagenwa umubare ntarengwa w'abitabira amasengesho
Leta yagobotse ab'amikoro make bagiye mu bihe bya Guma mu rugo kuko kurya byari bigoye bitewe no kuba imirimo yababeshagaho yari yahagaze
U Buhinde bwahaye u Rwanda dose ibihumbi 50 z'inkingo za AstraZeneca
Ubukungu bwarazahaye kubera igihe ibikorwa byagiye bimara bifunze
Umujyi wa Kigali wagize ubwandu bwinshi maze ushyirwa muri Guma mu rugo yihariye
Umuti usukura intoki wabaye igicuruzwa cy'imena cyane hirindwa icyorezo cya Coronavirus
Abagororwa bari mu bahawe ku nkingo zageze mu gihugu bwa mbere
Ibikorwa byo gukingira byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021 ndetse birarimbanyije
Imfungwa n'abagororwa bo muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere bishimiye guhabwa inkingo
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ari mu bayobozi bahawe urukingo rwa Coronavirus mu ba mbere
Mu byiciro byose haherewe ku bageze mu za bukuru n'abafite indwara za karande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages