Umugabo w’imyaka 55 wo mu Mujyi wa Kigali yabaye uwa 125 yahitanywe na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda.
Minisante kandi yatangaje ko mu bipimo 1937 byafashwe kuri uyu wa Kabiri habonetse abanduye 166 mu gihe nta barwayi bagikize mu masaha 24 yashize.
Abarwayi bshya bagaragaye muri Kigali: 108, Huye: 18, Kirehe: 9, Rwamagana: 7, Nyagatare: 7, Rubavu: 6, Muhanga: 6, Nyamasheke: 3, Rusizi: 1, Bugesera: 1
Kuri ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 771 275, byasanzwemo abantu 9950 banduye Coronavirus, abagera ku 6974 bamaze kuyikira mu gihe abakirwaye ari 2851.
Ijanisha ryerekana ko umubare w’abicwa na Coronavirus uhagaze kuri 1.2% mu gihe abayandura na bo batumbagiye ku kigero cya 8.6%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
12.01.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 108, Huye: 18, Kirehe: 9, Rwamagana: 7, Nyagatare: 7, Rubavu: 6, Muhanga: 6, Nyamasheke: 3, Rusizi: 1, Bugesera: 1 pic.twitter.com/i363m0oola
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 12, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!