Minisante yihanganishije ‘umuryango w’umugabo w’imyaka 28 witabye Imana mu Mujyi wa Kigali’ kuri uyu wa Kabiri ari.
Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2020, abantu 109 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa na Coronavirus mu bipimo 4149 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 7511 mu gihe 63 bakize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 6163.
Abarwayi bashya bagaragaye muri ‘Kigali: 40, Gatsibo: 9, Rwamagana: 8, Ngororero: 8, Kirehe: 7, Musanze: 5, Rubavu: 5, Nyagatare: 5, Huye: 5, Muhanga: 4, Gakenke: 4, Kayonza: 3, Bugesera: 2, Rusizi: 2, Burera: 1, Gisagara: 1.’
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 698 599, basanzwemo 7511 banduye. Muri bo 6163 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1282 aribo bakiri kwitabwaho.
Minisante itangaza ko ijanisha ku mubare w’abapfa bishwe na COVID-19 riri kuri 0.9% mu gihe abandura bangana na 2.6%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
22.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 40, Gatsibo: 9, Rwamagana: 8, Ngororero: 8, Kirehe: 7, Musanze: 5, Rubavu: 5, Nyagatare: 5, Huye: 5, Muhanga: 4, Gakenke: 4, Kayonza: 3, Bugesera: 2, Rusizi: 2, Burera: 1, Gisagara: 1 pic.twitter.com/xnYQx7Iiwp
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 22, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!