Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryerekana ko uwitabye Imana ari umugabo w’imyaka 41 w’i Kigali.
Kuri uyu wa 11 Ukwakira kandi abantu bane nibo basanzwemo COVID-19 iterwa na Coronavirus mu bipimo 2239 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4896 mu gihe 40 ari bo bayikize, abamaze gukira bose baba 3606.
Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali ahasanzwe umwe, Kirehe habonetse babiri mu gihe i Musanze handuye umwe.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 518 988, hasanzwemo abantu 4896 banduye. Muri bo 3606 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1259 bakiri kwitabwaho.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
11.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:1, Kirehe:2, Musanze:1 pic.twitter.com/Lc5C0nlrhJ
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 11, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!