Ubuyobozi bw’iki gihugu butangaza ko iyi virusi nshya ya Omicron ikomeje gutuma abantu benshi baremba ndetse bakajyanwa mu bitaro. Imwe mu ngamba zitezweho guhangana n’iki kibazo ni uko abantu bose bafata urukingo rushimangira.
Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, wari wasuye ahatangirwa inkingo za Covid-19, mu ivuriro riherereye i Paddington mu Mujyi wa London, yavuze ko Omicron ihangayikishije kandi imaze guhitana umuntu umwe.
Ati “Omicron ikomeje gutuma abantu baremba bakajya mu bitaro kandi nibura umurwayi umwe wa Covid-19 ni we bimaze kwemezwa ko yishwe na Omicron.”
Yakomeje agira ati “Rero ikintu cyiza twakora ni uko twese twafata urukingo rushimangira.”
Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Sajid Javid, yavuze ko nibura abantu 10 ari bo bamaze kujyanwa mu bitaro baranduye iyi virusi ya Omicron.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!