Kuva icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus kigaragaye mu Rwanda, abantu 50 bamaze kwitaba Imana, aba barimo n’umugabo w’imyaka 45 wahitanywe nacyo kuri uyu wa Gatatu.
Minisante ‘yihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 45 witabye Imana i Kigali.’
Abarwayi bashya babonetse biganjemo abakuwe mu Mujyi wa Kigali ahasanzwe 29.
Itangazo rikomeza rigaragaza ko abo barwayi barimo abakuwe muri “Kigali: 29, Rwamagana: 7, Musanze: 4, Rubavu: 3, Gakenke: 1, Kirehe: 1 na Nyagatare: 1.’’
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 631 598, hasanzwemo abantu 5994 banduye. Muri bo 5575 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo, 369 bakiri kwitabwaho mu gihe 50 bitabye Imana.
Coronavirus ni indwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo ndetse mu kwita ku wayanduye havurwa ibimenyetso byayo birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru.
02.12.2020 Amakuru Mashya | Update
* Kigali: 29, Rwamagana: 7, Musanze: 4, Rubavu: 3, Gakenke: 1, Kirehe: 1, Nyagatare: 1 pic.twitter.com/O5emDnEucr
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 2, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!