Kuva icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus kigaragaye mu Rwanda, abantu 46 ni bo bamaze kwitaba Imana, aba barimo n’umugabo w’imyaka 78 wahitanywe nacyo kuri uyu wa Kabiri gusa ntihatangajwe imyirondoro ye.
Itangazo rya Minisante kandi ryerekana ko kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2020, habonetse abarwayi bashya 16 mu gihe bane ari bo bakize.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:3, Kirehe:2, Muhanga:1, Nyagatare:3, Rubavu:4, Rusizi:2 na Rwamagana:1.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 591 585, hasanzwemo abantu 5507 banduye. Muri bo 5008 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 453 bakiri kwitabwaho.
Coronavirus ni indwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo ndetse mu kwita ku wayanduye havurwa ibimenyetso byayo birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
IKOSORA/CORRECTION
17.11.20 Amakuru Mashya | Update*Kigali:3, Kirehe:2, Muhanga:1, Nyagatare:3, Rubavu:4, Rusizi:2, Rwamagana:1 pic.twitter.com/ZsXtblj5Hs
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 17, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!