Minisante yatangaje ko uwitabye Imana kuri uyu wa Gatanu ari umugabo w’imyaka 39.
Abantu 12 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus kuri uyu wa 16 Ukwakira 2020 bakuwe mu bice bitandukanye birimo Umujyi wa Kigali hakuwe batatu mu gihe i Karongi hasanzwe icyenda mu bapimwe mu nkambi y’impunzi.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 530 304 byasanzwemo 4965 banduye. Muri bo 4664 barasezerewe mu bitaro no mu ngo bakurikiranirwamo nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 267 aribo bakiri kwitabwaho.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
16.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:3, Karongi:9 (abapimwe mu nkambi y’impunzi/new cases in a refugee camp) pic.twitter.com/WKyAr1W9Bx
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 16, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!