Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, abantu 167 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 5970 byafashwe mu masaha 24 yashize mu gihe nta murwayi mushya wakize.
Ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali aho nko kuri uyu wa Kane habonetse abantu 117 banduye. Ku wa Gatatu ho hari habonetse abarwayi 83 mu bagera ku 103 basanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Itangazo rya Minisante rikomeza yerekana ko abarwayi bashya bagaragaye muri ‘Kigali: 117, Musanze: 18, Nyamasheke: 9, Huye: 8, Kamonyi: 6, Rubavu: 6, Muhanga: 2 na Gisagara: 1.’
Kuva icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus kigaragaye mu Rwanda, umubare w’abo kimaze guhitana uri gutumbagira kuko bageze ku 113, ubariyemo n’umugore w’imyaka 46 watangajwe uyu munsi.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 756 051, hasanzwemo abantu 9225 banduye. Muri bo 6940 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2172 bakiri kwitabwaho.
Coronavirus ni indwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo ndetse mu kwita ku wayanduye havurwa ibimenyetso byayo birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
07.01.2021 Amakuru Mashya | Update
Kigali: 117, Musanze: 18, Nyamasheke: 9, Huye: 8, Kamonyi: 6, Rubavu: 6, Muhanga: 2, Gisagara: 1 pic.twitter.com/FaQIhRTuGj
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 7, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!