Itangazo rya Minisante ryerekanye ko kuri uyu munsi, umugore w’imyaka 74 wo mu Mujyi wa Kigali ari we wishwe na Coronavirus, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba 306.
Rikomeza rivuga ko abantu basanganywe Coronavirus ni 155, bakuwe mu bipimo 7.792 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 21.645 mu bipimo 1.138.737 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.
Abarwayi bakize biyongereyeho 141, abamaze gukira bagera ku 20.001 mu gihe abakirwaye ari 1.338, barimo barindwi barembye.
Ibikorwa byo gukingira Coronavirus mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, ndetse kugeza ubu hakingiwe 348.926 bahawe inkingo zirimo iza AstraZeneca na Pfizer-BioNTech.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kugura inkingo ibihumbi 500 za AstraZeneca zikorwa n’Ikigo cyo mu Bwongereza gicuruza imiti cya AstraZeneca Plc, bikaba byitezwe ko zizagera i Kigali mu minsi iri imbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko abagera ku bihumbi 290 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa AstraZeneca ndetse kuri ubu hamaze kugurwa izindi ibihumbi 500 zitezweho kuzifashishwa mu cyiciro cya kabiri cyo gukingira abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.
Yagize ati “Dufite icyizere cy’uko tugomba kubona urukingo rwa AstraZeneca dose ya kabiri ibihumbi 500 kuko twamaze no kuzigura nka guverinoma turanazishyura. Ni ukuvuga ngo dutegereje ko izo nkingo bazituzanira hano mu gihugu.”
Ntabwo hatangajwe igihe izo nkingo zizagerera mu Rwanda gusa IGIHE yamenye ko izigera ku bihumbi 500 zaguzwe $ 1.650.000, akabakaba 1.568.000.000 Frw.
Izi nkingo ibihumbi 500 ziziyongera ku zindi ibihumbi 744, u Rwanda ruzahabwa muri gahunda ya Covax, nazo zikaba zitegerejwe kugera mu gihugu.
30.03.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 74 witabye Imana I Kigali / Condolences to family of 74 yo woman who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’une femme de 74 ans qui est décédée à Kigali pic.twitter.com/8efjuEd0hS
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 30, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!