Mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 26 barimo umunani b’i Kigali, batandatu b’i Huye,bane b’i Karongi,batatu b’i Ngororero, babiri b’i Nyamagabe, umwe w’i Nyaruguru, umwe w’i Rulindo n’umwe w’i Musanze.
Nta murwayi wabonetse mu Burasizuba.
Byatumye umubare w’abamaze kugaragaraho ubwandu kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ugera ku 26.843, mu bipimo 1.426.053 bimaze gufatwa ubariyemo na 6.898 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Magingo aya abamaze gukira icyorezo ni 25.453 habariwemo na 84 bakize uyu munsi, naho abakirwaye ni 1.039 barimo batatu barembye. Abagera ku 350.400 ni bo bakingiwe.
Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza,guhana intera,gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze. Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.
27.05.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 60 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 60 yo woman who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’une femme de 60 ans qui est décédée à Kigali. pic.twitter.com/uxb9juRPky
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 27, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!