Itangazo rya Minisante ryerekanye ko uwahitanywe na COVID-19 ari “umugore w’imyaka 30 wo mu Karere ka Muhanga.’’
Mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 32, bangana n’ijanisha rya 0.4%, bakuwe mu bipimo 7.792.
Kuri uyu munsi, abantu batatu bashyizwe mu bitaro mu gihe batatu basezerewe nyuma yo gukira COVID-19. Kugeza uyu munsi, abarwayi bane ni bo bari kwitabwaho by’umwihariko kuko barembye.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 3.012.274; mu minsi irindwi ishize gusa abarwayi 373 [bangana n’ijanisha rya 0.6%] ni bo basanzwe mu bipimo 66.824.
Kuva ku wa 5 Werurwe 2021 ubwo hatangiraga ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange, abaturage 1.739.947 bamaze gukingirwa byuzuye [barimo 6.397 bahawe dose ya kabiri uyu munsi] mu gihe 150.843 bahawe dose ya mbere uyu munsi, bituma umubare w’abamaza kuyifata uba 3.328.947.
19.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije umuryago w'umugore witabye Imana / Condolences to family of a woman who passed away / Condoléances à la famille d'une femme qui est décédée pic.twitter.com/7QOUR6v9yc
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 19, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!