Minisante yatangaje ko uwitabye Imana ari umugabo w’imyaka 31 wo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa 3 Nzeri 2020, abantu 37 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 5079 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 4255 mu bipimo byose 426 200 byafashwe kuva umurwayi wa mbere abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.
Abarwayi bashya barimo 23 bo mu Mujyi wa Kigali bahuye n’abanduye mu masoko, bane bo mu Karere ka Rusizi, batatu b’i Gisagara, i Gakenke hakuwe babiri, mu gihe mu Turere twa Nyabihu, Kamonyi, Nyanza, Musanze na Rubavu buri hose hagaragaye umuntu umwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, aheruka gutangaza ko mu gihe hatafatwa ingamba mu kwezi u Rwanda rushobora gupfusha abantu nka 25.
Icyo gihe yagize ati ‘‘Dufite abarwayi barindwi bari mu nzu z’indembe barimo n’ufite imyaka 22.’’
Minisante mu itangazo ryayo yagaragaje ko ‘‘Ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.4%, mu gihe iry’abandura ari 0.7%.’’
Kugeza ubu, abarwayi ba Coronavirus 2074 nibo bakiri kwitabwaho kwa muganga no mu ngo zabo.
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
03.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:23 (abahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali/contacts of traders in Kigali market cluster), Rusizi:4, Gisagara:3, Gakenke:2, Nyabihu:1, Kamonyi:1, Nyanza:1, Musanze:1, Rubavu:1 pic.twitter.com/jcrxkPWXEe
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 3, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!