Ku Isi abantu barenga miliyoni 35 nibo bamaze kwandura Coronavirus, gusa hari ubwoba ko hari abandi benshi batazwi banduye iki cyorezo, aho OMS ibara nibura ubwandu bugera kuri miliyoni 800 z’abatuye Isi.
Hashize igihe abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko bishobora cyane ko umubare w’abantu bamaze kwandura Coronavirus ku Isi waba uruta kure utangazwa.
Nyuma y’amezi 10 iki cyorezo gikwiriye ku Isi, nta kimenyetso kigaragaza ko kiri kugana ku iherezo. Ibihugu bimwe na bimwe byatangiye kwibasirwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko hari hashize iminsi icyorezo kidohotse, ariko ubu imibare y’ubwandu yongeye kwiyongera cyane.
Ku Isi abantu bamaze kwandura Coronavirus basaga miliyoni 35,7 mu gihe abamaze gukira bo ari barenga miliyoni 26,8. Kugeza ubu abapfuye ni 1046049.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!