Inama y’Urwego rw’Ubuzima mu Bushinwa yabaye ku wa Gatatu, abari bayitabiriye bagiranye ibiganiro bigaruka ku bwiyongere bwa Covid-19 mu gihugu. Bivugwa ko havugiwemo ko muri uku kwezi, abaturage bagera kuri miliyoni 248 banduye Covid-19, ni ukuvuga ko bangana na 18% by’abaturage bose b’u Bushinwa.
Bivugwa kandi ko icya kabiri cy’abaturage bo mu Majyepfo y’u Bushinwa mu Ntara ya Sichuan n’abo mu Murwa Mukuru, Beijing, bashobora kuba baranduye Covid-19 guhera mu ntangiriro z’uku kwezi.
Nta mibare y’abapfuye yigeze itangazwa, gusa ngo muri iyo nama, abari bayirimo bemeranyije ko impfu ziturutse kuri iki cyorezo bigoye ko zakumirwa, kandi baburira n’uduce dutandukanye tw’igihugu ku bijyanye no kwirinda ubwandu bw’iyi ndwara.
Ku rundi ruhande, Bloomberg yatangaje ko Inzego z’Ubuzima mu Bushinwa zavuze ko ku wa Kane habonetse ubwandu 3.761 mu gihe muri iki Cyumweru cyose bwari 14.285 naho umuntu umwe akaba ariwe wapfuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!