Iyi nama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko iyo nama yaganiriwemo ingingo zitandukanye.
Rigira riti “Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri iganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo ingamba zigamije gufasha mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.’’
AKA KANYA: Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo kuganira ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 pic.twitter.com/VhF0XGyTrA
— IGIHE (@IGIHE) February 19, 2021
Ni inama ya mbere yateranye kuva ku wa 8 Gashyantare 2021 ubwo Umujyi wa Kigali wakurwaga muri gahunda ya Guma mu rugo.
Kuva icyo gihe imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo haba muri Kigali no hanze yayo yaragabanutse.
Iyi nama byitezwe ko iza kuvugurura ingamba zari zashyizweho kugeza ku wa 22 Gashyantare 2021. Kugeza ubu amashuri yose arafunze, ingendo zirimo izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe ndetse ingendo zirabujijwe guhera saa Moya za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva icyorezo cya COVID-19 kigaragaye mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 964 392 byasanzwemo abantu 17 835 banduye, abantu 16 163 bamaze gukira , abakiri kwitabwaho kwa muganga ni 1429 mu gihe abitabye Imana ari 243. Abarwayi 12 ni bo barembye cyane.
Indi nkuru wasoma: Guma mu rugo muri Kigali yongeweho icyumweru



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!